• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umwiheroro w’abayobozi b’amavuriro y’Arikidiyosezi ya kigali wafatiwemo imyanzuro yo gucunga umutongo neza

Abayobozi b’amavuriro y’Arikidiyosezi ya Kigali hamwe n’abayobora ibigo nderabuzima bagize umwiherero w’imisni itatu kuva tariki 24 Mata kugera tari 26 Mata 2024 ugamije kubahugura  no kubungura ubumenyi buzabafasha mu micungire myiza y’amavuriro ya Kiliziya bashinzwe.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yavuze ko umwiheroro wari ugamije kwibutsa abayobozi b’amavuriro y’Arikidiyosezi ya Kigali ishingano zabo, muri sevice z’ubuvuzi mu mavuriro bashizwe no gusobanurirwa ibijyanye no gucunga umutungo w’ibigo bayobora, uko umutungo n’ibikoresho byitabwaho kandi bikagenzurwa.

Undi mwanzuro wafashwe muri uyu mwiherero ni ugushyiraho abakozi mu bigo bitabafite bashinzwe kwakira ababagana (Costomer Care) kugira ngo bakire abajya kwa muganga.

Bibukijwe gucunga imari neza no gusorera ku gihe birinda kuba bateza igihombo ikigo bakorera ndetse bakamenya no gucunga abakozi neza.

Ikindi cyemezo cyafatiwe mu nama ni ukurikirana ibijyanye no gushyira mu myanya abayobozi b’ibigo nderabuzima (titulaire) bamaze igihe ba dafite amabaruwa abashyira mu myanya atangwa n’ak arere bakoreramo.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano zabo neza kandi ku gihe kuko bizabafasha kunoza ibitagendaga muri serivise z’ubuvuzi batanga ku babagana.

 

Leave A Comment