• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Munyaga bigishijwe guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda yo guteganya urubyaro Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Munyana bahawe ibiganiro kuri gahunda yo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali atanga inyigisho kuri iyi gahunda yagaragarije Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Munyaga impamvu Kiliziya ikoresha iyi gahunda yo guteganya urubyaro mu buryo bwa Kamere.

Zimwe mu mpamvu yagaragaje ko Abakirisitu bakwiye gutegnya urubyaro ni uko umubare w’abanyarwanda ugenda wiyongera ku buryo bwihuse; kandi ubwiyongere bwabo butajyanye n’ubwiyongere bw’ibibatunga cyangwa se umusaruro wabona.

Ati “Mu mwaka wa 1978, abanyarwanda twari miliyoni 4.6, muri 2012 twari tugeze kuri miliyoni 10.5, muri 2022 twari tugeze kuri miliyoni 13.2. Abari munsi y’imyaka 30 bageze kuri 65.3%; abaturage kuri km2 ni 503 naho mu Mugi wa Kigali ni hejuru ya 1000/ km2. Umubare mpuzandengo w’abana ku umugore umwe ugeze mu gihe cyo kubyara ni 3.6. Ku rundi ruhande ariko ababashije kurangiza amashuri abanza ni 53.9%; ayisumbuye ni 15.1% naho kaminuza ni 3.3%”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko ubwiyongere bw’Abaturage bwihuta bityo ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye buri muryango ukabyara abo ushoboye kurera.

Ati”Ntawakwirirwa avuga umubare w’ababasha kurya gatatu ku munsi, n’ibindi. Ni ngombwa rero gutekereza ku cyatuma umubare w’abanyarwanda wajyana n’umusaruro dufite. Ni gahunda yo guteganya urubyaro. Inzego za Leta zifite uburyo bunyuranye zinyuzamo gahunda yo kugabanya uyu mubare, kandi ubwo buryo ntibuhuze n’imyemerere yacu nk’abakiristu Gatolika”.

Akomeza agira ati ” Niyo mpamvu muri Kiliziya Gaturika dushishikariza abanyarwanda gukoresha uburyo bwa kamere mu guteganya urubyaro. Nyamara abafite amakuru kuri ubu buryo baracyari bakeya, ndetse ababukoresha bo ni bakeya cyane.Birasaba imbaraga zihagijekugira ngo tubumenyekanishe kandi duherekeze abifuza kubukoresha”.

Padiri mukuru wa Paruwasi Munyaga yakanguriye abakirisitu bo muri iyi Paruwasi kwitabira gahunda yo guteganya urubyaro bakoresheje uburyo bwa kamere.

Mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko bungutse byinshi ndetse ubu bamenye ko iyi gahunda ari ireba umugore n’umugabo itareba umugore gusa.

Impamvu iyi gahunda yo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ireba umugore n’umugabo ni uko igikorwa cyo kubyara umwana bagifatanya.

Ubu buryo bukoreshwa habarwa ukwezi k’umugore igihe cy’uburumbuke hakabaho kwifata kubashakanye kugira ngo umugore adasama inda batateganyije.

Icyo abakirisitu bafashwa ni ukumenya kubara ukwezi k’umugore akamenya igihe yagiriye mu mihango n’igihe cy’uburumbuke bwe.

Abapadiri bakuru ba za Paruwasi bose bafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga muri iyi gahunda  yo guteganya urubyaro mu buryo bwa kamere kugira ngo bafashe abakirisitu kubyara abo bashoboye kurera.

Leave A Comment