• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagize Komite ya Caritas na CDJP muri Arikidiyosezi ya Kigali barebeye hamwe impamvu y’amakimbirane mu ngo

Abagize Komite ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) muri Arikidiyosezi ya Kigali, tariki 6 Mata 2024 bakoze inama bungurana ibitekerezo ku butumwa bwa Caritas na CDJP muri Diyosezi ndetse no muri Paruwasi.

Mu biganiro byabo barebeye hamwe ibitera amakimbirane mu ngo ndetse bigatuma habaho ikibazo cyo kutita ku burere bw’abana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro avuga ko mu bintu bitera amakimbirane yo mu miryango bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ubukene, kubyara abana benshi umuryango udafitiye ubushobozi bwo kurera, ubusinzi, ubusambanyi, ndetse no kutubahana no kudahana agaciro hagati y’abashakanye.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuryango Caritas Kigali ifasha imiryango kubana mu mahoro ahari amakimbirane bakabafasha kuyakemura ndetse bagafasha iyo miryango no gukemura ingaruka zituruka kuri ayo makimbirane.

Ati ” Nubwo dusubiza abana mu ishuri tukabakura no mu mihanda  bagasubira mu miryango yabo ni nabyiza ko dufata ingamba zo gukumira hakiri kare iki kibazo kugira ngo kidakomeza.

Ati”Amakimbirane akumiriwe nta mwana wajya kuba ku muhanda ndetse imiryango ntiyasenyuka bya hato na hato biradusaba gufata ingamba zihamye kugira ngo umuryango usigasirwe”

Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama harimo kongera imbaraga mu gusesengura impamvu y’amakimbirane mu ngo no gushaka umuti wayo, kwita ku burere bw’abana bakiri bato cyane cyane abo mu miryango ikennye, gukomeza kuba hafi abakangurambaga no kongeramo abandi bafite ubushake kandi bashoboye gufasha umuryango kubaho utekanye.

Leave A Comment