• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagize umuryango bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi

Mu rwego rw’umushinga wo kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na CDJP ya Kigali ku nkunga yaTrocaire binyuze muri CEJP, Abagize umuryango bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi.

Ibi biganiro babihawe mu gihe cy’iminsinsi ibiri kuva tariki 22 kugeza 24 Mata 2024 mu midugudu ya Gatiba,Bwimo na Nyagisozi,Kiyanza mu karere ka Rulindo bigamije kwimakaza ihame ry’u buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi n’imyitwarire mbonezamubano ishingiye ku muco ibangamira iryo hame hagamijwe ko yahinduka. Ibyo biganiro byitabiriwe n’abagore n’abagabo 110 abagera kuri 55 baka bari baturutse muri buri mudugudu.

Murwanashyaka Eugene umukozi wa Komisiyo n’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali asobanura ko guhugura imiryango bibafasha kubana neza ndetse buri wese akamenya uburenganzira bwe.

Ati ” Imiryango myinshi iracyarangwamo amakimbirane ashingire ku muco, kumva ko hari ibyo umugore ahejwemo umugabo akabigiraho uburenganzira, ndetse hari nabumva nabi ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo bigatuma abashakanye basuzugurana bikabyara amakimbirane  ashobora gutuma umuryango usenyuka”.

Murwanashyaka avuga ko uburinganire ari ubwuzuzanye hagati y’abashakanye bakagira uburenganzira bungana ndetse busesuye ku mitungo y’urugo kandi bakabana mu bwumvikane banuzuzanya muri byose.

Bamwe mu bagabo bahawe aya mahugurwa bavuga ko hari ibyo bahohoteragaho abagore abo batabizi, ariko ko nyuma yo guhugurwa hari ibyo bagiye gukosora mu ngo zabo birimo guha uburenganzira umugore ku mitungo y’urugo, kujya inama no gufata ibyemezo bumvikanyeho mu nyungu z’umuryango.

Izindi nyigisho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ihuguramo abaturage ni ukureka imvugo, imenzo n’imigani bipfobya umugore bigatuma adahabwa agaciro uko bikwiye.

Urugero ni umugani uvuga ko uruvuze umugore ruvuga umuhoro, n’indi migani imutesha agaciro yavugwaga igamije kwerekana ko  nta bushobozi umugore yifitemo.

Inyigisho zihabwa abagize umuryango zikaba zibafasha guhindura imyumvire ishingiye ku muco wa kera uheza umugore mu iterambere.

Leave A Comment