• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Paruwasi ya Ruhuha yibutse inasabira Abatutsi bishwe muri Jenoside

Paruwasi ya Ruhuha bibutse banunamira ku nshuro 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside batura n’igitambo cya Misa cyo kubasabira

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro nibo batuye igitambo cya Misa yo kubasabira.

Muri iyi Misa hasomwe amazina y’abagize imiryango yishwe muri Jenoside ndetse haturwa igitambo cya Misa yo kubasabira hamwe n’abarokotse Jeniside kugira ngo Imana Nyagasani ibahe imbaraga zo gukomeza gutwaza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha Musemakweli Elvinus  mu isengesho risabira Abatutsi bishwe muri Jenoside yabatuye Imana ndetse banashyira indabo ku rwibutso baruhukiyemo.

Mu Isengesho ryo kubatura yagize ati “ Nyagasani Mana yacu, wowe Mubyeyi w’abantu bose, tugushimiye ingabire y’ubuzima waduhaye. Tugushimiye  ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abo bacu bose bazize  Jenoside  yakorewe abatutsi. Ni abana bawe Nyagasani wari waraduhaye. Turagusingiriza ibyiza byose  badukoreye, igihe bari bakiri hano ku isi”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien ashyira indabo ku rwibutso

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yavuze ko icya mbere ari ukubatura Imana ndetse ko muri iki gihe tubibuka tubaha icyubahiro bakwiye  kandi tubasabira.

Ati “ Nawe turakwibuka Nyagasani, kuko  ari wowe mbere na mbere wakozwe mu nda. Bishwe n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda babaziza uko wabaremye. Mu rupfu rwabo bagize imibabaro ikomeye twibukana agahinda, bapfuye bagutabaza Mana Nyirimpuhwe, kandi bagutegeye amaboko. Mu bubabare bwabo bishushanyije n’Umwana wawe  Yezu Kristu. Kimwe na Yezu Kristu, bashorewe nta gicumuro ak’intama bajyanye mu ibagiro. Nyagasani babere igihozo, ubayobore  muri bwa buzima buzahoraho waseranije abawe. Basangiye na We ububabare bw’isi, turagusaba tukwinginga ngo ubahe gusangira na we ikuzo n’ibyishimo by’ijuru”.

Mu gitambo cya Misa hasabiwe n’Abarokotse Jenoside kugira ngo Imana ibahe imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo n’ingorane bahura nazo baterwa no kutagira umuryango no kubura ababo muri Jenoside.

Ati “ Tugutuye abo basize mu bibazo by’inzitane bibugarije. Bamare ubwoba ubatangarize ihumure, omora ibikomere byabo ubatere ubutwari bwo kubaho. Uboherereze intumwa z’ineza n’amahoro zibaremesha, zibagarurire icyizere cyo kubaho. Imfubyi, abapfakazi, ba nyakamwe bose ubabere umubyeyi ubahoza. Tugutuye abakoze aya mahano. Ni abana bawe bataye ubwiza wari warabaremanye. Turabagutuye ngo ubagorore, ubakize inabi bicuze babikuye ku mutima, bave ibuzimu bajye ibuntu”.

Muri iri sengesho hasabiwe n’abayobozi b’igihugu kugira ngo Yezu akomeze abamurikire muri byose.

Ati “ Tugutuye abayobozi b’igihugu cyacu. Roho wawe abamurikire, abafashe kuyobora abanyarwanda mu mahoro, bahore ari indakemwa n’indacogora mu kurwanya ikibi n’akarengane. Tugutuye iki gihugu cyavuzemo induru, kigatemba imivu y’amaraso. Ni wowe wenyine wagisubiranya, ugatuma gihoramo amahoro, kikaganzamo ineza. Amahoro naganze  mu mitima, ihumure ritsinde ubwoba, Abanyarwanda bunge ubumwe, kandi ubane nabo iteka. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka”.

Leave A Comment