• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abanyeshuri baremeye mugenzi wabo uherutse gupfusha umubyeyi agwiriwe n’inzu

Mu rwego rwo gukomera ku muco wo  gufashanya abanyeshuri biga mu mwaka wa kane muri G.SC. Shyorongi basuye banaremera mugenzi wabo uherutse kugira ibyago apfusha Papa we agwiriwe n’inzu.

Aba banyeshuri bakusanyije inkunga y’ibintu bitandukanye babigeza kuri mu genzi wabo mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Batanze inkunga irimo ibiro 50 by’ibishyimbo, ibiro 30 by’ibigori , ibiro 10 by’umuceri, ifu y’igikoma, isabune, umunyu n’ibahasha irimo  amafaranga 5500Frw.

Narame Gratia umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho myiza, Gufasha n’Ubutabazi muri Caritas Kigali avuga ko aba banyeshuri bakoze iki gikorwa cyiza cyo gufasha mugenzi wabo muri Gahunda ya caritas mu mashuri.

Ati“Gahunda ya Caritas mu mashuri igamije gushishikariza abakiri bato kugira umutima ukunda kandi utanga no gufashanya”.

Narame avuga ko intego ari ugotoza abakiri bato uwo mutima n’imico myiza kugira ngo babikurane ndetse nabo bazabitoze abandi.

Caritas ifasha abatishoboye, ikagoboka abahuye n’ibiza ndetse ikanafasha impunzi, imfubyi n’abapfakazi n’abandi bantu bose bari mu kaga.

Amashuri yose uko ari 135 yo muri Arikidiyosezi ya Kigali yigishwa gahunda ya Caritas uko ikora ko ari uburyo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye mu rwego rwo gukomeza kubafasha kubaho.

Iki gikorwa aba banyeshuri bakoze ni umusaruro w’inyigisho bahawe zo kwita ku bababaye no kugoboka abagezweho n’akaga.

Leave A Comment