• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abangavu 60 bahuguwe ku gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Mu rwego rw’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na CDJP ya Kigali ku nkunga yaTrocaire binyuze muri CEJP mu mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Kiyanza, umurenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo tariki 9 Gicurasi 2024 bahawe ikiganiro ku bukangurambaga ku bangavu mu byerekeranye n’ububasha bifitemo mu gufata ibyemezo no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Murwanashyaka Eugene umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko impamvu aba bangavu bahugurwa ibyerekeranye no kumenya ububasha bifitemo mu gufata ibyemezo no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ukubafasha kugira ubumenyi bwo kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose.

Ati “ Hari aho usanga abakobwa bakitinya ntibafate ibyemezo mu bibakorerwa ku buryo usanga n’igihe bahohotewe batabasha kwirwanaho ndetse ngo babe banahakana igihe ari ngombwa. Tubahugura rero kwitinyuka, bakamenya gufata ibyemezo mu bibakorerwa no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina”.

Ibindi bahuguwe ni ukumenya kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina ribakorerwa ndetse bakamenya ko ari ngombwa gutanga amakuru bakanamenya serivise zitangirwamo amakuru y’ihohoterwa baba bakorewe.

Abahawe amahugurwa bavuga ko bahuraga n’ikibazo cyo kuba bagira isoni zo kuba bavuga ku ihohoterwa bahuye naryo ndetse ugasanga habaho kwitinya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi kandi usanga hari hamwe bikiri mu muco nyarwanda aho umwana w’umukobwa mu muryango usanga akura hari ibintu azi ko bitamugenewe, kandi akaba atabasha gufata ibyemezo rimwe na rimwe agategereza ko bifatwa n’ababyeyi be cyangwa undi muntu mu muryango.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igenda ibaha ibiganiro mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo bahura nabyo no gufasha urubyiruko rwavukiye mu miryango ikirimo icyuho cyo kumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango n’uko umwana w’umwukobwa n’umuhungu bafite uburenganzira bungana ndetse ko abakobwa nabo bafite uruhare mubibakorerwa.

Ibi kandi bijyana na gahunda ya Leta yo kudaheza umugore n’umukobwa muri gahunda y’iterambere ry’igihugu, kubashyira mu nzego zifata ibyemezo, kujya mu mashuri, kwibona mu nzego zitandukanye ziganisha ku iterambere.

 

Leave A Comment