• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abiga mu ishuri rya Butamwa TVET School basabwe kwirinda icyakurura amacakuburi mu banyarwanda

Mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 abanyeshuri biga mu ishuri rya Butamwa TVET School basabwe kwirinda amacakubiri  no kurwanya uwagerageza kongera gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.

Izi mpanuro bazihawe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yabasabye kwirinda amacakubiri yasubiza abanyarwanda inyuma.

Ati“Mwebwe ni mwe mugomba kubungabunga aya mateka kugira ngo ababera isomo ryo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside kandi mufite umukoro wo kurwanya uwo ari we wese wabiba urwango mu banyarwanda”.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo aharuhukiye iyi mibiri.

Hatanzwe ubuhamya butandukanye uburyo Jenoside yakoranywe ubugome bwinshi urubyiruko rusabwa kwirinda no kurinda u Rwanda kugira ngo amahoro rufite ubu ntihazagire icyayahungabanya.

Bagabiwe amatungo magufi

Muri iki gikorwa cyo kwibuka hatanzwe amatungo magufi ku barokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Umuyobozi w’Ishuri rya Butamwa TVET School Rwigira JMV avuga ko iki gikorwa cyo guha amatungo magufi y’ihene abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti 1994 cyatekerejweho mu rwego rwo kubaba hafi no kubagaragariza urukundo.

Ati “ Ni ngombwa kugira icyo dukora, haba kubaba hafi, kubahumuriza, ndetse no kuba hari icyo twabaha bidufasha gukomeza kunga ubumwe ndetse no kugaragarizanya urukundo muri ibi bihe byo kwibuka Abacu bazize Jenoside”.

 

Leave A Comment