• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya impamvu Kiliziya yahisemo kwigisha uburyo bwo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere

Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye rwo kwigisha abanyarwanda kumenya guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere bwo kubara ukwezi k’umugore.

Impamvu Kiliziya Gatolika yahisemo ubu buryo ni uko ari uburyo bufasha uwabukoresheje kubyara abo ashoboye kurera adakoresheje imiti, udupira, inshinge n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose  buhindura imisemburo mu mubiri we kubera ukwemera kwayo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien ayobora Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko iyi gahunda basanzwe bayitaho muri serivise y’ubuzima.

Ati “Mu bigonderabuzima byacu iyi gahunda yo guteganya imbyaro irahari ubu tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gukomeza kwigisha ababyeyi”.

Ese hari abakoresheje uburyo bwa kamere babasha kugera ku ntego yo guteganya imbyaro?

Mu nyigisho zagiye zihabwa abaturage babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bya Kiriziya ubu buryo bwagaraje ko uwabukoresheje neza atabyara indahekana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro avuga ko impamvu yasabye ko ubu buryo bwitabwaho ari uko hari imiryango ibukoresha ntibabyare indahekana.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakangurambaga ba Caritas bakwigisha abaturage kumenya gukoresha uburyo bwa Kamere mu guteganya imbyaro kuko ari uburyo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima bw’umuntu”.

Ati “Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro bwagombye kwigishwa mu ba Kirisitu bugakoreshwa kuko ari uburyo bwiza kubabukoresha neza kandi nta ngaruka bufite igihe abashakanye bamenye kubara neza ukwezi k’umugore no kwifata mu gihe cy’uburumbuke.

Iyi gahunda ntabwo ibangamira uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gukoresha imiti ya kizungu ahubwo biruzuzanya kuko byombi bifasha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

Aha niho Padiri Twizeyumuremyi ahera avuga ko uburyo bwa kamere bwakwitabwaho bugahuzwa n’uburyo busanzwe bityo umuntu akihitiramo uburyo bwiza bwo gukoresha bumunogeye.

Ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango yitabiriye gukoresha buno buryo bwa Kamere Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima biyishamikiyeho mu mwaka wa 2017 yashoboye guha ubu buryo ingo nshya zigera ku 2383 ziyongera ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishjwe uburyo bwa kamere.

Ababyeyi bigishijwe uburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka) no kuyubahiriza, bunashingiye na none kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore.

Bigishijwe no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, n’uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bumvikane bwa bombi.

Umuryango wa Ndayisaba Bernard na Mukampunga Ernestine barashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Rugarika akagari ka Kagangayire umudugudu wa Sheli. Batangiye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa kamere mu kwezi kwa 11/2003.

Impamvu bavuga ko bahisemo ubu buryo bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa, bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bw’ubahiriza imyizerere yabo.

Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye kugirango batabyara indahekana.

Ndayisaba Bernard ubwe yemeza ko byatumye arushaho kumenya imikorere y’umubiri w’umugore we arushaho kumushimira ndetse no gushimira Imana ko yamuhaye icyo yayisabye.

Ati « Numvise agaciro k’umushyikirano mpuzabitisina w’abashakanye kubera uburyo dukoresha budusaba guhura mu bihe nyabyo kandi urushaho kuduhuza kuko tuba dukumburanye ».

Bamwe mubakoresha imiti mu kuboneza urubyaro batangaza ko babiterwa ahanini no kudasobanukirwa kubara neza ukwezi k’umugore bagahitamo uburyo buboroheye.

Umugwaneza Claire avuga ko akoresha ibinini ariko ko amenye kubara neza ukwezi kwe, akamenya igihe yasamira inda, avuga ko nawe yahitamo gukoresha uburyo bwa kamere.

 

Leave A Comment