• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Gahunda ya Caritas iwacu igiye gutangizwa muri Paruwasi ziri mu karere ka Bugesera

Muri gahunda yo gukomeza kwita ku batishoboye Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye yagiranye ibiganiro n’abagize komite z’iyi Serivisi mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera bafatira ingamba hamwe zo gutangiza caritas Iwacu muri aka karere.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye yagiranye ibiganiro n’abagize komite y’iyi serivise mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera bafatira hamwe ingamba zo guteza imbere ku buryo bwuzuye abakene n’abatishoboye, gutangiza gahunda ya Caritas iwacu muri Paruwasi zigize iyi aka gace ka Bugesera ndetse no kungurana ibitekerezo ku bikorwa by’isanamitima, ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.

Iyi gahunda kandi igenda yigishwa mu zindi Paruwasi mu rwego rwo kugira ngo abagize izi komite bayumve neza ndetse banayishyire mu bikorwa aho bashyira hamwe bagakusanya inkunga ihoraho yo gufasha abatishoboye.

Abakangurambaga ba serivise y’Iterambere ryuzuye rya muntu (Caritas/CDJP) bo muri Zone ya Masaka nabo bahuriye mu biganiro n’urwego rwa Serivise muri Diyosezi baganira kuri gahunda ya “Caritas iwacu”

Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko nyuma yo kubona ko Kiliziya ikomeje kugira umubare munini w’ababagana bifuza ko kubafasha kubera impamvu zitanduka basaba ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi bikagaragara ko amikoro ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi ndetse no mu gihe babona ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima mwiza wo gufasha abatishoboye,  baatekereje gutangiza gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Ati “Iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas ya Paruwasi.Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi; kandi uwabyiyemeje akiyandikisha(souscription).

Bafashe ifoto rusange nyuma y’inama

Padiri avuga ko iyi gahunda izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana.

Ati “Iyi gahunda twatangiye kuyitekereza nyuma ya COVID 19, muri 2021, aho twasuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali tukayiganiraho, kandi tugasanga yakirwa neza. Padiri Twizeyumuremyi asobanura ko hashize umwaka iyi gahunda ikorerwa ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda.

Abagize komite z’iyi Serivisi mu Karere k’Ikenurabushyo ka Bugesera bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda kugira ngo bakusanye inkunga yo gufasha abatishoboye.

 

 

Leave A Comment