• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Yahereye ku nkunga y’Ibihumbi 40 none ageze ku mutungo usaga miliyoni 7- Ubuhamya

Umugenerwabikorwa wa Caritas Kigali witwa Nyiransabimana Algentine utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mwogo atanga ubuhamya uburyo yiteje imbere ahereye ku nkunga y’ibihumbi 40 yahawe na Caritas Kigali ngo yivane mu bukene.

Nyiransengimana avuga ko amafaranga yahawe bwa mbere ibihumbi 40 yayariye akayamara kubera ibibazo n’ubukene yari afite.

Ati “ Baduhaye inkunga buri muntu utishoboye y’ibihumbi 40 sinigeze ntekereza ko hari umushinga nayakoresha nakubiye ku bukene nari mfite turayarya mu rugo turayamara ariko nyuma baza kunsaba kwibumbira hamwe n’abandi badufasha turi itsinda”.

Nyiransengimana avuga ko icyo gihe Caritas Kigali yamuhaye ibihumbi 100 hanyuma akoramo umushinga wo kudoda.

Amafaranga yahawe yaje kugenda yunguka abasha kugura imashini ebyiri zidoda aranguramo n’ibitenge atangira ku bicuruza.

Ati “ Uwaguraga igitenge yahitaga ampa n’akazi ko kumudodera hombi nkahakura inyungu”.

Nyiransengimana avuga ko Caritas yamuhaye amafaranga ku nshuro ya kabiri angana n’ibihumbi 100 akomeza kuyakoresha agenda ayabyaza andi buhoro buhoro.

Iyo abaze inyungu amaze kubona mu byo akora asanga amaze gutera imbere mu gihe cy’imyaka ibiri gusa kuko inkunga yatangiye kuyihabwa mu mwaka wa 2022.

Ubu Nyiransengimana yibumbiye mu itsinda hamwe na bagenzi be 7 bakabitsa bakanagurizanya.

Ubu afite inzu yo kubamo ndetse yubatse izindi nzu nto ku ruhande azagira ubucuru we n’umugabo we.

Ati “Ntunze umuryango w’abana 6 n’umugabo turafatanya tugakorera urugo, abana bose bariga kandi neza, rero navuga ko igishoro nahawe cyangiriye akamaro”.

Kuri Nyiransengimana avuga ko nta muntu wari ukwiriye kugira ubwoba bwo gutera intambwe yo kwivana mu bukene ahereye ku rugero rwe.

 

Leave A Comment