• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yasuye abagenerwabikorwa bayo

Kuva tariki 29-31 Gicurasi  2024 habaye igikorwa cyo gusura bamwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga Rwa-79  mu kagali ka Nyakayenzi mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera mu ngo zabo kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo bugenda buhinduka nyuma yo guhabwa inkunga yo kwivana mu bukene.

Boroye ihene mu rwego rwo kwivana mu bukene

Mfitiryayo Jean De Dieu umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko gusura abagenerwabikorwa byabereye mu ngo zabo aho batuye.

Mfitiryayo avuga ko icyari kigamijwe ari ukureba uko imibereho yabo igenda ihinduka biciye mu mushinga Rwa-79  ukorera mu kagali ka Nyakayenzi.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabubakiye ibigega bifata amazi

Bamwe mu baturage basuwe bagaragarije abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro imyaka bejeje ndetse n’ubworo bwabo aho bugeze babikesha inkunga bahawe ibafasha kwiteza imbere.

Aba bagenerwabikorwa kandi babashije kuvugurura inzu babamo babasha gutura heza.

Abahinzi bishimira umusaruro babona kubera ifumbire

Aba bagenerwabikorwa hari aboroye inka, ndetse n’amatungo magufi arimo ihene n’inkoko byose bikaba bibaha ifumbire by’umwihariko inkoko zikanabaha amagi.

Uyu muryango wafashije kuvugurura inzu utuyemo

Aya matungo yabafashije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kuko abaha ifumbire.

 

 

Leave A Comment