• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya bumwe mu Burenganzira bw’Umwana n’uburyo wamurinda Ihohoterwa

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga uburenganzira bw’umwana Carits Kigali yateguye imfashanyigisho yifashishwa n’abakorerabushake yo kujya bigisha uburenganzira bw’umwana mu muryango nyarwanda.

Ibi Carits Kigali yabiteguye nyuma yo kubona ikibazo cy’abana benshi bajya mu muhanda biterwa n’ibibazo biri mu miryango yabo no kutamenya kubahiriza uburenganzira bwabo biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ihohoterwa bakorerwa.

Bumwe mu Burenganzira bw’Umwana:

Umwana afite Uburenganzira bwo Kubaho

Ubuzima ni impano y’Imana buri wese ahabwa. Ntawe ugomba kuvutswa kubaho. N’umwana rero afite uburenganzira bwo kubaho, ntagomba kubuvutswa. Ni uburenganzira bwabo kuticwa kandi bafite uburenganzira bwo kurerwa bagakura neza.

Uburenganzira bwo Kwiga

Ni uburenganzira bw’umwana guhabwa uburezi buboneye kandi bufite ireme. Ni inshingano z’ababyeyi guha abana babo uburezi bukwiye bumufasha mu gukura mu bwenge ndetse no kubasha kubaho neza muri sosiyeti no mu muryango mugari bityo bikazamufasha mu kwiteza imbere ndetse no mu bindi byose azanyuramo.

Uburenganzira bwo Kugaburirwa

Uburenganzira bwo kugaburirwa ni uburenganzira buhabwa buri mwana wese. Umwana wese ntagomba kwicwa n’inzara ndetse akwiriye guhabwa ifunguro ryuzuye kandi ritunganyije neza, akarindwa umwanda ndetse no kuba yarwara indwara zikomoka ku mirire mibi.

Uburenganzira bwo Kuvuzwa

Muri rusange umwana wese agomba kurindwa indwara n’ibindi byose byamwangiriza ubuzima. Aba agomba gukura azira indwara bityo yanaba mukuru agakura afite ubuzima buzira umuze kuko nawe aba azagira uruhare mu iterambere ry’umuryango mugari muri rusange.

Umwana afite Uburenganzira bwo guhabwa icyo akaneye cyose kugira ngo abashe kubaho neza

Mu mibereho ya muntu dukenera ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo tubeho neza. Ni nako  mu mikurire y’umwana akenera ibintu byinshi kugira ngo abeho neza kandi akure neza bimufashe kuzaba umuntu ufitiye umuryango mugari akamaro. Ni uburenganzira bwe rero kubona ibyo akenera byose bimufasha kugera ku rugero rukwiye kandi rwifuzwa.

Umwana afite Uburenganzira bwo kubahwa nk’ikiremwamuntu mu buryo bwose

Nk’uko abantu bose bagomba kubahwa, ni nako n’umwana afite uburenganzira bwo kubahwa uko yaba ari kose kuko nawe ni umuntu afiite uburenganzira bwo guhabwa agaciro kabone nubwo yaba afite ibibazo byihariye.

Umwana afite Uburenganzira bwo Kugira Umuryango

Umwana wese afite uburenganzira bwo kugira umuryango ndetse no kuwurererwamo. Nta mwana ugomba kwamburwa umuryango ndetse niyo atawufite, agomba gushakirwa umuryango umurera kugira ngo atavutswa uburenganzira bwe bwo kurererwa mu muryango.

 Umwana afite Uburenganzira bwo Guhabwa Izina

Umwana wese ukivuka ahabwa izina. Bityo rero nta mwana ugomba kuvutswa uburenganzira bwo guhabwa no kugira izina yitwa.

Umwana wese afite Uburenganzira bwo Kugira uruhare mu bimukorerwa

Muri rusange umwana wese nk’uko afite inshingano zo kubaha abamuruta ndetse n’umuryango, nawe aba agomba kugira uruhare mu bimukorerwa kugira ngo abashe kumva yisanzuye kandi yishimiye ibimukorerwa mu buzima bwe.

Umwana wese afite Uburenganzira bwo Kurindwa n’amategeko ku busugire bwe no kubuzima bwite

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Human Right Watch) uvuga ko umwana afite uburenganzira bwo kurindwa n’amategeko ku birebana n’ubuzima bwite bwe ntaguhutazwa ndetse bukabungwabungwa.

Umwana afite Uburenganzira bwo Kwandikwa mu Bitabo by’Irangamimerere

Umwana wese ukivuka aba agomba kwandikishwa mu bitabo ndangamimerere.

Umwana afite Uburenganzira bwo Kurengerwa mu mategeko

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana uvuga ko umwana wese agomba kurengerwa mu by’amategeko byanaba ngomba agashakirwa umuhagararira imbere y’amategeko.

Umwana afite Uburenganzira bwo Kugira Inkomoko

Muri rusange umwana wese agomba kugira umuryango akomokamo, igihugu, ndetse akagira ibimuranga byuzuye.

Umwana wese agomba kugira Uburenganzira ku muco w’igihugu cye

Umwana wese kuva akiri muto agomba gutozwa indangagaciro z’umuco w’igihugu cye, aha twavugamo nk’Ururimi, imyambarire, ibiribwa, kirazira ndetse akanamenya amateka y’igihugu cye.

Umwama afite Uburenganzira bwo Gutanga ibitekerezo mu ruhame

Umwana wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu ruhame no kuvuga icyo atekereza kandi kikumvwa kuko nawe afite icyo yakunganira mu guteza imbere ibimukorerwa.

Umwana afite Uburenganzira bwo kurindirwa umutekano we

Umwana wese afite uburenganzira bwo gucungirwa umutekano mu kwirinda icyamuhungabanya.

Umwana wese afite Uburenganzira bwo kumenya amakuru

Umwana wese afite uburenganzira bwo kumenya amakuru yose amufasha mu iterambere rye no kumufasha kumenya ibikorerwa hirya no hino bikamufasha kubasha kumenya ibigezweho nuko yakwitwara.

Umwana wese agomba kurindwa ubucakara n’imirimo y’agahato

Umwana wese aho ava akagera agomba kurindwa gukoreshwa imirimo y’agahato kandi agakoreshwa ibihuye n’intege ze.

Kurindwa kwicwa urubozo, cyangwa gukorerwa ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Umwana wese agomba kurindwa iyicarubozo ndetse no kumurinda gukorerwaho ibikorwa by’ubugome bishobora kumwangiza mu mikurire n’imitekerereze ye kandi akarindwa icyamutesha agaciro.

Uburenganzira bw’Umwana ntabuvutswa

Buravukanwa, ntibuvutswa, ntibutangwa cyangwa ngo bwamburwe. Urugero: Uburenganzira ku buzima butangwa n’Imana. Si guverinoma ibutanga cyangwa abandi bantu bagenzi bacu. Nyamara ariko hari igihe ubwo burenganzira bushobora kugabanywa. Uburenganzira bugenwa n’itegeko gusa.

Uburenganzira bw’umwana ni Mpuzamahanga

Bukoreshwa ku bana bose ku buryo bungana ku isi yose. Mu byerekezo byose by’isi, abana bose bagira uburenganzira bumwe. Abato n’abakuru, bagomba kugira uburenganzira bumwe. Umuntu agira uburenganzira kubera ko ari umuntu. Kandi amahame mpuzamahanga ashimangira ko umwana wese ni umunyagitinyiro kandi ntavogerwa.

Uburenganzira bw’umwana Ntibugabanywa

Nta burenganzira buruta ubundi. Kuba uburenganzira bugabanijemo ibice hakabaho uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki, uburenganzira mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco ndetse n’uburenganzira ku bidukikije no ku iterambere, ntibivuze ko hariho icyiciro iki n’iki cy’uburenganzira gifite agaciro kurenza ikindi. Ubwo burenganzira bugomba gufatwa kimwe kandi ku buryo bunoze mu kubwubahiriza no kububungabunga. Umuntu ntashobora kwimwa uburenganzira hitwajwe ko bufatwa nk’aho nta gaciro kanini bufite.

Uburenganzira bwa Muntu ni Magirirane

Uburenganzira bwose ni magirirane kandi buruzuzanya. Iyubahiriza ry’uburenganzira ubu n’ubu rishingira ku iyubahiriza ry’ubundi burenganzira. N’ubwo abantu bose bafite uburenganzira bwo kugira uburenganzira bwose bashobora kubugeraho gusa ari uko birinze kugira uburenganzira bw’undi bahutaza. Aho uburenganzira bw’umuntu bugarukira niho ubw’undi butangirira. Aha twavuga umugore wonsa ku mwana yonsa cyangwa utwite ku mwana uri mu nda.

Uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’inshingano biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda

Ingingo zerekeye uburenganzira bwa muntu zikubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika yu Rwanda ryo ku itariki ya 4 Kamena 2003. Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko abagore bagomba gufatwa kimwe n’abagabo. Amategeko gakondo akomeza gukurikizwa gusa iyo atabangamiye uburenganzira bwa muntu. Ibi bivuze ko imigenzereze yo mu muco gakondo ivangura abagore ibujijwe. Itegeko Nshinga riteganya ibi bikurikira: Umwana ni umunyagitinyiro kandi ntagomba guhungabanywa. Ibi bivuze ko umwana adashobora kuvutswa uburenganzira bwe. Abanyarwanda kandi bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure n’uburenganzira busesuye ntavogerwa.

 

 

Leave A Comment