Mu rwego rwo gukomeza gufasha abafite ubumuga Caritas Kigali yahuguye abayobozi bo mu nzego zibanze ibyo bagomba kumenya no gufasha abafite ubumuga.
Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa harimo umuyobozi w’umurenge wa Bushoki n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe umukozi w’akarere ka Rulindo ushinzwe uburezi ndetse n’abayobozi bafite inshingano mu nzego z’ibanze.
Narame Gratia umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazavuga muri Caritas Kigali avuga ko hakwiye ubufatanye mu nzego zose bwo kwita ku bafite ubumuga cyane cyane hakagaragaramo inzego zibanze kuko ari zo ziba zifite amakuru ndetse zinaba nabo mu buzima bwa buri munsi.
Ati ” Amahugurwa agamije kongerera ubumenyi inzego z’ibanze mu kumenya aho bashyira buri wese mu kiciro kimukwiye hakurikijwe ubumuga afite”.
Avuga ko usanga hari aho bafite ubumenyi budahagije bwo kwita no kumenya ikiciro abafite ubumuga bashyirwamo igihe biri gukorwa kugira ngo bitabweho.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze basobanurirwa ubumuga icyo aricyo, ibyiciro by’abafite ubumuga, impamvu y’ubwo bumuga niba ari ubwavukanywe cyangwa ari ubumuga yagize akuze, cyangwa niba ari ubukomatanyije. Bahuguwe kandi no kumenya kuzuza ifishi igaragaza umwirondoro w’abafite ubumuga.
Ingingo ya 2 y’ iteka rya Minisitiri n° 20/18 ryo kuwa 27/7/2009 rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro shingiro hakurikijwe ubumuga bwabo, ivuga ko abantu bafite ubumuga muri rusange bari mu byiciro bikurikira: Abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo kutabona, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, abafite ubumuga bwo mu mutwe; n’abafite ubumuga butari mu byiciro bibanziriza iki bwemejwe n’akanama k’abaganga.
Abafite ubumuga barimo abatumva batabona, abatumva batavuga abafite ubumuga bw’ingingo, ubumuga buremereye muri bwo ku bapimwe na muganga bukaba bwarabarirwaga kuri 90%, kumanuka kugera kuri 30% ku bumuga budafite icyo butwaye umuntu nko gucika agatoki kamwe.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 350, ibarura ryabo rishya rikaba rizatuma biyongera kubera ko abana na bo bazinjizwamo.