• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Iwacu mu mashuri igamije gutoza abakiri bato umuco wo gufasha abatishoboye

Abanyeshuri biga mu mwaka wa  Gatatu muri G.S. Shyorongi mu karere ka Rulindo basuye mugenzi wabo witwa Niyifasha Jean  Claude utuye mu mudugudu wa Gatimba wagize ibyago apfusha mushiki we.

Ababyeyi be bashimye cyane umuco mwiza w’urukundo utozwa abana bakiri bato ndetse iki gikorwa cy’urukundo kikaba cyahereye mu rugo rwabo aho abo bana baje gufata mu mugongo mugenzi wabo.

Narame Gratia umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali avuga ko iyi gahunda ya ‘Caritas Iwacu mu mashuri’ igamije kwigisha abakiri bato umuco wo gufashanya no gukundana ariko cyane cyane gutabara uwagize ibyago n’abari mu kaga.

Mugira ngo Caritas Iwacu igere ku ntego hagomba imikorere n’ubufatanye na Serivisi ishinzwe amashuri kugira ngo iyi gahunda igere muri Caritas yo mu mashuri.

Ati “ Abanyeshuri baba bifuza kuba bamwe mubagize ”Caritas Iwacu’ basabwa nibura 100Frw ku kwezi ku biga mu mashuri yisumbuye na 50frw ku biga mu mashuri abanza”.

Narame avuga ko muri iyi gahunda hakorwa ubukangurambaga buhagije, abantu bakamenya ko hari icyo bakorera abavandimwe babo bafite ibibazo.

Gahunda ya Caritas Iwacu yatekerejwe nyuma yo kubona ko Kiliziya ikomeje kugira umubare munini w’abaza bayigana bifuza ko tubafasha kubera impamvu zitanduka zirimo gushaka ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi.

Ati “Bimaze kugaragara kandi ko amikoro dufite ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi;mu gihe kandi tubona nyamara ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima
mwiza wo gufasha abatishoboye; twatekereje gutangiza gahunda ya
‘CARITAS IWACU’ “.

Narame avuga ko iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas yaParuwasi. Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi, kandi uwabyiyemeje akiyandikisha (souscription).

Iyi gahunda izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana.

Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko iyi gahunda batangiye kuyitekereza nyuma ya COVID -19 muri 2021, aho basuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi ya Kigali bayiganiraho, kandi basanga yakirwa neza.

Ati ” Hashize umwaka tuyikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda kandi abantu batandukanye bamaze kuyumva ndetse batangiye kujya bitanga uko bashoboye kugira ngo bafashe ababaye”.

 

Leave A Comment