• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yasuye ibikorwa ifatanyamo n’akarere ka Gakenke mu kurwanya igwingira mu bana

Ku munsi wa kabiri w’icyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire Sr Mukarugambwa Betty umubikira w’abene Tereza b’Umwana Yezu, ni  umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri Caritas Kigali, akaba n’umuhuzabikorwa wa za  ECDs muri gahunda Caritas Kigali ikorana n’Akarere ka Gakenke basuye urugo mbonezamikurire rwo mu murenge wa Karambo kuri Santarale ya Karambo, Paroisse ya Nemba.

Bimwe mu bikorwa basuye harimo imirima y’igikoni, aho bashimye uburyo ababyeyi bitabiriye guhinga imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Bimwe mu byo Caritas Kigali, yafashije akarere ka Gakenke mu kurwanya igwingira mu bana harimo ukangurambaga bujyanye n’ibikorwa bigamije guhindura imyumvire y’abatuye aka Karere, binyuze mu marerero (ECDs), kugira ngo ikibazo cy’igwingira kirangire mu Karere ka Gakenke.

Sister Betty Mukarugambwa, avugako nyuma yo kwiyambazwa n’Akarere ka Gakenke, bashingiye no kuri gahunda ya Leta y’imikurire myiza y’umwana, bemeye gufasha Akarere ka Gakenke nka kamwe mu Turere dufite ikibazo cy’igwingira mu bana, biyemeza gukemura burundu iki kibazo kuko ngo usanga ibisubizo by’ibibazo by’igwingira biba bifitwe n’abaturage hasi mu miryango, bityo bigasaba kubahindurira imyumvire.

Ati “ Iyi gahunda y’amarerero y’abana azwi nka ECDs [Early Childhood Development Centres], ni gahunda ikwiye gufatwa nko mu rugo ha kabiri ku bana kuko ngo basangayo ababyeyi babitaho (Care givers) banabafasha gukura mu bwenge kuko uretse kubatoza uburere bukwiye umunyarwanda, banabigisha amasomo yo mu ishuri ku rwego rwabo, ababyeyi bahasiga abana bakajya mu yindi mirimo ntacyo bishisha”.

Aha ngo ni ho n’ababyeyi bigishirizwa kwita ku burere bw’abana bakiri bato, uko babategurira indyo yuzuye, uko bashobora kwivana mu bukene, uko bakumira bakanakemura amakimbirane mu ngo no kwita ku burenganzira bw’umwana.

 

Leave A Comment