• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika

Mukarere ka Rulindo, umurenge wa Kisaro ku kigo cy’amashuri cya Kamushenyi tariki ya 20/06/2024 Caritas Kigali yizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika inatanga ibikoresho ku marerero.

Umukozi wa Caritas Kigali ushinzwe gukurikirana no gusuzuma ibikorwa by’ingo mbonezamikurire Rwamukwaya  Jean De  Dieu niwe witabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika wahujwe na gahunda y’amarerero y’abana bato (ECD).

Abari bitabiriye iki gikorwa bibukijwe inshingano bafite ku kwita no gufata neza umwana kuko ariwe Rwanda rw’ejo hazaza, kubarinda no kubarengera, kubagaburira indyo  yuzuye intungamibiri zifasha umwana gukura neza.

Hatanzwe ibikoresho ku marere yahize abandi

Ibikorwa bindi byabaye kuri uyu munsi harimo gutegura no kugaburira abana indyo y’uzuye, guha ibikoresho amarerero akora neza rimwe muri buri Kagari no kuremera ibikoresho urugo mbonezamikurire rutangiye vuba.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wanizihirijwe kuri Paruwasi ya Masaka mu karere ka Kicukiro hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, ababyeyi ndetse n’abana bugarijwe n’ibibazo, harimo abana bafite ubumuga, abana baba ku muhanda, abana bacikirije amashuri batarengeje imyaka 18, abana b’abangavu batewe inda imburagihe, n’imfubyi batuye mu murenge wa Masaka.

Igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Ildephonse Kanyamihigo afatanije na Padiri Karere Benoît.

Mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro naho bizihije uyu munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika 

Uyu mwaka, Caritas Kigali yahisemo kuwizihiza tariki ya 20 Kamena 2024 kubera intego iki gikorwa cyari kigamije by’umwihariko gukorera ubuvugizi abana batiga kandi bari mu kigero cyo kwiga.

Ibi bikaba biterwa n’ibyo bibazo bibugarije ari nabyo byakomeje kugarukwaho n’abari aho binyuze mu mikino y’abana, ubuhamya bwabo, n’amagambo yavuzwe n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori.

Abari aho biyemeje kuba umuvugizi w’umwana wugarijwe n’ibibazo aho ari hose.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ni umunsi ngarukamwaka uba tariki ya 16 Kamena ku isi hose. Caritas Kigali ikaba yawizihije kuri uyu wa kane mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kwita ku burezi bw’abana batiga kandi bagejeje igihe cyo kuba bari mu ishuri.

Ibi birori byasojwe n’ubusabane bw’abana, ababyeyi n’abafatanyabikorwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Uburezi kuri bose, igihe ni iki”.

Leave A Comment