• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahuguwe ku micungire yaza Koperative

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abagenerwabikorwa bayo bafashwa n’umushinga Rwa-79 bo mu midugudu ya Heru, Ruzinge na Nyarubande mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera ku micungire y’Amakoperative.

Umukozi w’iyi Komisiyo Nteziryayo Jean de Dieu niwe wahuguye aba bagenerwabikorwa avuga ko hagamijwe kubongerera ubumenyi mu gucunga amakoperative, kumenya uko zikora ndetse n’uburyo bagenzura umutungo w’abagize Koperative kugira ngo udahomba.

Abinjira muri Koperative baba bafite amategeko abagenga ndetse n’uwateshutse kuri ayo mategeko akaba azi uko agomba gukurikiranwa.

Abagenerwabikorwa bigishwa iyi gahunda kugira ngo babashe gukora imishinga ibyara inyungu mu buryo burambye babashe kwivana mu bukene bityo ntibakomeze kubaho bafashwa.

Uku kwizigama kubafasha kwivana mu bukene ariko cyane cyane bagakora imishinga ibyara inyungu bityo ntibakomeze gufashwa ngo babashe kubaho.

Nteziryayo Jean De Dieu avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango, agomba kuba yujuje imyaka 16 y’amavuko cyangwa yaremerewe ubukure kandi atarangwaho na kimwe
mu biteganywa n’amategeko bituma yamburwa uburengnzira.

Ati ” Si ibyo gusa umunyamuryango agomba kuba afite inyungu mu bikorwa bya Koperative, kudakora mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ibikorwa bibangamiye ibya Koperative, kuba yarishyuye umugabane we mu mari shingiro nk‘uko aya mategeko yabiteganyije hamwe n’Inama Rusange ya Koperative, kuba yaranditse asaba kuba umunyamuryango no kwemererwa n’Inama Rusange
y’abanyamuryango.

Abahawe amahugurwa bavuga ko kumenya amategeko Koperative igenderaho bibafasha kudakora amakosa akaba yabatera igihombo nk’uko bigarukwaho na Dancille Nyiransangwa.

Ati ” Aya mahugurwa atwongerera ubumenyi tukajya mu bintu tuzi kandi dusobanukiwe kandi turizera ko ibyo batwigisha bizadufasha gucunga neza umutungo wa Koperative.

Nyiransangwa avuga ko gucunga Koperative bisaba kuba ibikorwa byose bikorwa byandikwa kugira ngo n’uwahawe inguzanyo abe azwi ndetse n’inyungu azatanga igihe azaba yagurijwe.

Asanga kubongerera ubumenyi byarabahinduriye imyumvire mubyo bakora kuko ubu bamaze gutera intambwe ishimishije babikesha Amatsinda yo kwizigamira.

Leave A Comment