• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mu mafoto : Ibyaranze icyumweru cyo kwita ku mikurire y’abana mu karere ka Gakenke

Nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana mu turere twa Rulindo na  Gakenke Caritas Kigali yifatanyije n’akarere ka Gakenke mu cyumweru cyahariwe kwita ku mikurire y’umwana no kurwanya igwingira  inatanga inama ndetse n’ibikoresho birimo imikeka ku babyeyi yo kujya bifashisha mu ngo mbonezamikurire.

Caritas Kigali yitabiriye ibikorwa byo kwita ku marerero  y’Abana bato mu karere ka Gakenke mu gikorwa cyahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato.

Aha bari basuye irerero ryo muri santarari ya Karambo Paruwasi ya Nemba

Sr Mukarugambwa Betty hamwe na Byamungu Felix nibo basobanuriye ababyeyi ibyiza by’ingo mbonezamikurire mu kwita ku bana bato no kurwanya igwingira mu bana.

Sr Mukarugambwa Betty umuybozi wa serivisi y’Ubuzima aha umwana umuneke

Hanatanzwe  ifu n’amata ku bana, ababyeyi b’abana bari mu mirire mibi bahabwa amatungo magufi.

Ingo Mbonezamikurire zakangurirwe kugira akarima k’igikoni kandi zihabwa n’imirama y’imboga.

Abana bahabwa indyo yuzuye

Ikindi izi ngo mbonezamikurire zasabwe ni ukugira ubwiherero bufite isuku.

Abana bahabwa imbuto

Amarerero 12 yo mu murenge wa Ruli yahawe imikeka abana bicaraho bahabwa inyigisho zinyuranye zo kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse no kurinda abana igwingira.

Basuye imirima y’igikoni

Hasuwe Irerero ryo mu murenge wa Kivuruga, Akagari Gasiza, Umudugudu wa Bushoka. Iri rerero rikeneye ibikoresho byo kwifashisha kugira ngo ribashe kwita ku bana uko bikwiye.

Umurima w’amashu wunganira mu gutegura indyo yuzuye

Byamungu Felix areba uko umurima w’amashu utunganyijwe

Irerero ryo mu murenge wa Kivuruga, Akagari Gasiza, Umudugudu wa Bushoka rivutse vuba

 

Sr Betty Mukarugambwa ukuriye serivisi y’Ubuzima muri Caritas Kigali aganira n’ababyeyi 

Leave A Comment