• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya uruhare rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi mu iterambere ry’akarere ka Bugesera

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali igira uruhare mu bikorerwa umuturage ikaba ari umufatanyabikorwa w’akarere ka Bugesera mu bikorwa by’iterambere, n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no muri Gahunda y’ubumwe n’Ubwiyunge.

Bimwe mu bikorwa iteramo inkunga abaturage bo muri aka karere harimo kubigisha kwizigamira mu matsinda, gukora ubuhinzi bwa Kijyamere, Isanamitima, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo no kwirinda ihohotera hagati abashakanye no kuririnda abana.

Ibindi bikorwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ifatanyamo n’akarere ka Bugesera n’ibikorwa remezo yegereje abaturage birimo isoko rya Kijyambere bubatse mu murenge wa Ngeruka mu rwego rwo korohereza abaturagae kubona aho baguruishiriza umusaruro wabo.

Gatera Gaston umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas Kigali avuga ko mu bindi bikorwa bafasha abagenerwabikorwa babo ari ukubigisha gukora ubuhinzi bwa kijyambere no kumenya kwita ku myaka bahinze ku gira ngo bihaze mu biribwa banongere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Akarere ka Bugesera kishimira ibikorwa by’iterambere Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi  imaze kugeza ku baturage kuko imaze kubahindurira imibereho.

Kimwe n’abandi bafatanyabikorwa b’aka karere iyi Komisiyo yitabira ibikorwa bitandukanye bihuza abafatanyabikorwa birimo Imurikabikorwa ry’ibintu bitandukanye.

Mu imurikabikorwa riherutse kubera mu karere ka Bugesera mu kwezi kwa Kamena 2024 Niyonsenga Immaculee umukozi w’iyi Komisiyo hamwe n’umugenerwabikorwa bamuritse ibikomoka ku buhinzi bakorera muri aka karere.

 

 

Leave A Comment