• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Hakomeje ibikorwa byo gushishikariza abantu kwigomwa gufasha abakene mu kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo

Ibikorwa by’ukwezi k’Urukundo n’impuhwe biba mu kwezi kwa 8 bikaba ari ukwezi ko kwitagatifurizamo kwashyizweho na caritas mu rwego rwo gushishikariza abakirisitru kwigomwa icyafasha abakene n’abatishoboye kugira ngo bitagatifurizemo.

Caritas Kigali mu ishami ryayo ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi ikomeje ibikorwa byo gutegura no gukusanya inkunga yo kuzaha abakene mu kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo muri Paruwasi ya Karenge no kubasobanurira gahunda ya ‘Caritas Iwacu’.

Biyemeje gushakisha inkunga yo gufasha abakeneye

Narame Gratia umuhuzabikorwa w’ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi avuga ko impamvu barimo bategura abakangurambaga kuri iyi gahunda ari uburyo bwo kubafasha kubisobanukirwa neza nabo bakabisobanurira Abakirisitu kugira ngo ukwezi kwa munani bazabe baramaze kwitegura neza no kubona icyo batanga.

Ati “Igitekerezo cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, Abepiscopi bagitangarije mu nama rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k,ukuboza 1997, hanyuma kimenyeshwa Amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998. Icyo gihe Inteko rusange ya Caritas Rwanda yari imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas yari imaze guhindanywa n,umuco mubi wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Nibwo mu mwanzuro yayo yasabye abakristu b,abanyarwanda gushinga Caritas iwabo, mu miryangoremezo kugirango ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashoboye”.

Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Karenge basobanuriwe uko bagomba gukusanya inkunga mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Iyi gahunda y’Ukwezi k’Impuhwe n’Urukundo inajyana na Gahunda yo gusobanurira Abakorerabushake gahunda ya ‘Caritas Iwacu’ nayo igamije gushyiraho buryo bwo gufasha abakene bagana Caritas.

Umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’Impuhwe ukora iki?

Ku birebana n’uburyo umusaruro uvuye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe, Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateraniye i Mbare kuva ku itariki ya 29 kugeza kuya 30 Mutarama 2013, yagennye uko uzajya ukoreshwa mu buryo bukurikira kandi mu Rwanda hose.

Ku musaruro wose uzaba waturutse mu nzego zose za paruwasi, Caritas ya paruwasi izajya isigarana icya kane cyawo (1/4) naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe mu buryo buhwanye Caritas Rwanda na Caritas ya diyosezi.

Mu Rwanda Caritas yifashisha uwo musaruro ikagoboka abagize ibyago n’abatishoboye aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise. Bigakorerwa mu nzego zose za Caritas.

 

 

 

Leave A Comment