• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Hafunguwe Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza muri St Paul

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ry’ishuri ry’ubuzima rya Ruli( Ruli Higher Instititute of Health) i Kigali rizajya rikorera muri St Paul.

Ni igikorwa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiscopi wa Kigali akaba ari n’ umuyobozi w’ikirenga ( Chancellor) w’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli( Ruli Higher Instititute of Health) riri mu karere ka Gakenke, aho yibukije Abaforomo n’Ababyaza baryigamo ko ubuzima bw’umuntu butangirira mu biganza by’umubyaza, bugasoreza mu biganza by’Umuforomo, bityo ko bagomba guhora bazirikana ko bafite ubutumwa bukomeye butagomba gufatwa nk’ubucanshuro.

Ibi Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiscopi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli ryigisha Ubuforomo n’Ububyaza ( Ruli Higer Institute of Health) riherereye mu karere ka Gakenke, yabigarutseho .

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yaturiye muri kiliziya ya Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ya Arikidiyosezi ya Kigali, kitabiriwe n’Abapadiri, Abihayimana, Abanyeshuri biga muri iri shuri rikuru rya Ruli, Ababyeyi, Abarimu baryigishamo ndetse n’Abakiristu baturutse hirya no hino muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Ishami ry’iri shuri rya Ruli Higher Institute of Health i kigali, Antoine Cardinal Kambanda,yibukije abaforomo n’ababyaza baryigamo ko bafite inshingano zo gukora neza umwuga wabo kuko bafasha abo bashinzwe kugira ubuzima no kubusigasira.

Ati” Barimu bo muri iri shuri, baforomo n’ababyaza kiliziya iha agaciro gakomeye ubutumwa mukora ariyo mpamvu ishuri nk’iri dushyiramo imbaraga kugira ngo mutegurwe neza kuko ubuforomo n’ububyaza ni umuhamagaro, ntabwo ari akazi, ntabwo ari ubucanshuro.”

Cardinal Kambanda yakomeje agira ati” nk’uko nagiye mbibabwira, ubuzima bw’umuntu butangirira mu biganza by’umubyaza bukarangirira mu biganza by’umuforomo mu bitaro. Ni intangiriro n’amaherezo y’ubuzima. Iyo ubuzima bwacu buri mu marembera tugenda tugana abaganga n’abaforomo hakaba ari naho ubuzima busorezwa. Iyo umubyeyi yenda kubyara agana ababyaza bakamwakira, bakamuherekeza, bakamusigasira mu gutanga ubuzima. Niyo mpamvu rero ubutumwa bwanyu ari ubutumwa bukomeye.”

Antoine Caridinal Kambanda, yasoje abwira abaforomo n’ababyaza biga mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ko bakwiye no kwishimira ko leta y’u Rwanda nayo yabonye agaciro gakomeye k’ubutumwa bakora maze ishyira imbaraga mu buvuzi

Yagize ati” nk’uko minisiteri y’ubuzima yagiye ibitubwira, barashaka ko umubare w’abaforomo n’ababyaza wikuba inshuro enye ariyo mpamvu tugenda twagura amarembo kugira ngo twakire abato benshi biyumvamo iyo ngabire ngo batozwe kubungabunga ubuzima. Aha rero hakaba ari ho ubufatanye bukomeye kiliziya y’u Rwanda na leta y’u Rwanda duhuriraho kugira ngo tubungabunge ubuzima.”

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ry’ishuru ry’ubuzima rya Ruli I Kigali, (Padiri) Dr. Dushimiyimana Innocent, umuyobozi w’iri shuri, yavuze ko bishimiye kuba bari kumwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, umuyobozi w’ikirenga waryo kandi akaba ari we wagize uruhare mu ishyirwaho ry’iri shami rya Kigali nk’uko yabisabwe n’abanyeshuri , ubwo yari kumwe nabo mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri bari basoje ku nshuro ya gatandatu ikiciro cya mbere cya Kaminuza, I Ruli mu karere ka Gakenke.

Ati” Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa kaminuza, aje gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje ikiciro cya mbere ku nshuro ya gatandatu, umunyeshuri wari uhagarariye abandi yatanze ikifuzo ko habaho ishami ry’iri shuri I Kigali, nyiricyubahiro nawe aza kumwemerera ko ikifuzo ke kizashyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Ubuyobozi rero bw’ishuri bwateguye ibisabwa byose, busaba ikigo gishinzwe amashuri makuru na kaminuza(HEC) ko yabwemerera gutangiza ishami rya Saint Paul i Kigali aho Nyiricyubahiro yari yaragennye ko iryo shuri ryahakomereza.”

Padiri Dushimiyimana yakomeje agira ati” Kuwa 11 Ukuboza 2023, Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza(HEC), yemeje ko ishuri rikuru ry’ubuzima ry’I Ruli ryatangiza I shami I Kigali. Ku wa 9 Gicurasi 2024, HEC yemeye ko ishuri ritangiza imirimo yo kwigisha kuko twari tumaze kugaragaza ibyo twasabwaga byose, ni bwo n’abanyeshuri bahise batangira ariko uyu munsi Nyiricyubahiro yaje gutangiza ku mugaragaro iri shuri. Mu by’ukuri twishimiye kuba turi kumwe nawe.”

Iyamuremye Charles, umunyeshuri uhagarariye abandi wiga mu mwaka wa gatanu w’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ububyaza, mu izina rya bagenzi be yashimye inzego zitandukanye zagize uruhare mu iterambere ry’iri shuri

Ati” Turashimira tubikuye ku mutima perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame kuko niwe washyize ibuye ry’ifatizo ku ishuri ryacu none rikaba ribaye ubukombe kandi tutibagiwe n’ikerekezo akomeje guha n’igihugu cyacu. Turashimira kandi ubuyobozi bw’ Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza(HEC) mu bushishozi bahorana n’uburyo batahwemye kuba hafi y’ishuri ryacu. Turabizi baje gukorera I Ruli kugeza batwemereye iri shami ry’I Kigali.” Iyamuremye Charles, yasoje kandi ashimira Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, umuyobozi w’iri shuri w’ikirenga ko yemeye ikifuzo cyabo cyo gutangiza ishami ry’ishuri ry’ubuzima rya Ruli I Kigali. ”

Ruli Higher Institute of Health, ni ryo shuri rikuru rukumbi ryigenga rya Kiliziya gatolika y’u Rwanda,ryigisha ubuforomo n’ububyaza . Iri shuri kandi rikaba rifite ikiciro cya mbere cya kaminuza(A1) kigisha ubuforomo n’ububyaza I Ruli mu karere ka Gakenke muri Arkidiyosezi ya Kigali, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, rikaba ryafunguye ku mugaragaro ishami i Kigali muri Saint Paul, rizajya ryakira abavuye I Ruli n’ahandi mu kiciro cya mbere cya Kaminuza bakaza kuhakomereza mu kiciro cya kabiri cya kaminuza(A0) mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza.​

 

Leave A Comment