• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kubera iki ukwezi ku urukundo n’impuhwe Abepisikopi bahisemo ko kuba mu kwa munani

Abepisikopi baganira ku kwezi k’urukundo n‘impuhwe, basanze ukwezi kwa munani mu gihugu cy’u Rwanda, ari ukwezi abaturage benshi baba babonye umusaruro kubyo bejeje. Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo gukangurira abakirisitu bose kandi ku buryo burimo imbaraga nyinshi, akamaro ko kwitangira abatishoboye, buri wese uko yifite n’icyo ashoboye.

Umuhuzabikorwa mu Ishami ry’Imibereho myiza gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali Narame Gratia avuga ko umukirisitu adashobora gukura mu kwemera atarumva ko Ivanjili imwigisha ko ukwemera kugaragarira mu bikorwa by’urukundo.

Indi mpamvu yatumye hashyirwaho uku kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo ni uko imfashanyo ziturutse mu mahanga zagabanutse ndetse ahenshi zigahagarara, Kiliziya yo nk’umuryango w’abemera ihoraho kandi ikaba igomba gukomeza gufasha abababaye.

Ati “Abepisikopi bacu mu bushishozi bwabo kandi bamurikiwe na Roho Mutagatifu basanze abakristu twese dufite ubushobozi bwo kwiyubakira Caritas Nyarwanda kugirango twite ku bakene bacu ndetse tube twagoboka n’abavandimwe b’ahandi bahuye n’ibiza. Ikigaragara n’uko aho ubukangurambaga bwa Caritas bukora neza, imfashanyo ziva mu bakristu ziba zitubutse”.

Dushimiye abakirisitu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza bitangira icyo gikorwa cy’Urukundo n’Impuhwe buri mwaka.

2) Amateka y’ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo

Igitekerezo cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, Abepiscopi bagitangarije mu nama rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k,ukuboza 1997, hanyuma kimenyeshwa Amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998.

Icyo gihe Inteko rusange ya Caritas Rwanda yari imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas yari imaze guhindanywa n,umuco mubi wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Nibwo mu mwanzuro yayo yasabye abakristu b,abanyarwanda gushinga Caritas iwabo, mu miryangoremezo kugira ngo ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashoboye.

 

Leave A Comment