• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ese wari uziko Imana igusaba kwita ku bageze mu zabukuru

Tariki 28 Nyakanga buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga waba Sogokuru na Nyogokuru. Ese uribuka ko ari ingenzi kubitaho igihe ukibafite? Ese wari uziko Ijambo ry’Imana ridusaba kwita ku bageze mu zabukuru? Niba ubafite kuri uyu munsi wabo uzibuke kubabwira ko ubakunda, babwire ko ubari hafi maze basusurutswe n’amagambo yawe meza. Bahobere bongere kuryoherwa n’ubuzima bw’amasaziro yabo.

Uyu munsi uzizihizwa muri Paruwasi zose no mu miryango remezo aho abageze muzabukuru bazasangira n’abakiri bato bakabagaragariza urukundo.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Maria kuri uyu wa Kane Tariki 25 Nyakanga 2024 cyatanzwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro na Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye muri Arkidiyosezi ya Kigali muri arikiidyosezi ya Kigali yasobanuye ko kwita ku bageze mu za bukuru ari inshingano dusabwa n’Imana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien ari mu kiganiro kuri Radiyo Mariya hamwe na Nyiranziza Therese ugeze mu zabukuru

Padiri Twizeyumuremyi yavuze ko Imana isaba abantu kwita ku bageze mu zabukuru bahereye kubo mu miryango yabo.

Yatanze urugero ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wasangaga abantu bageze muzabukuru ntabakiriho kuko bari baritahiye ariko uko imyaka igenda ishira indi igataha bagenda bagaragara ndetse ko mu bihe biri imbere bazaba ari benshi uko ibihe bihita.

Ati “ Ubu dufite abageza mu myaka ijana ndetse ikizere cyo kubaho ku munyarwanda cyariyongereye ubu kigeze ku myaka hafi 70 birumvikana ko rero abakuze tubafite kandi tuzakomeza kubagira tukaba dusabwa kubaba hafi tukabitaho uko bikwiriye”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien yagaragaje ko uko iterambere rigenda ryiyongera usanga hari igihe abantu batereranye abageze muzabukuru bafite mu miryango yabo aho yavuze ko hari naho bashobora guharira inshingano umukozi zo kwita kuri uwo mubyeyi gusa.

Ati “ Ubutumwa ntanga si ubwo gutererana abageze mu zabukuru ba sogokuru na Nyogokuru kuko kwiyambura inshingano tukaziha umukozi nawe utamwitaho uko bikwiye atari byo, ahubwo dukwiye kubegera tukabaganiriza tukamenya ibyo bakeneye nabo ubwabo baba bafite byinshi baduha twabigiraho bikadufasha muri ubu buzima”.

Nyiranziza Therese ugeze muza bukuru nawe yari yitabiriye iki kiganiro

Muri iki kiganiro Padiri Donatien Twizeyumuremyi yagihuriyemo n’umukecuru ugeze mu zabukuru Nyiranziza Therese w’imyaka 82 maze agaruka ku ngingo zo kwita ku bageze muza bukuru.

Nyiranziza yavuze ko ubundi akenshi umubyeyi ugeze mu zabukuru yitabwaho n’abana be iyo nawe yabitayeho bakiri bato.

Yatanze urugero rw’umukecuru mugenzi we wamuganyiye ko atatitabwaho n’abana be uko bikwiye amubaza uko yabareze niba yarabitayeho nawe mu bwana bwabo asubiza ko atabitayeho uko bikwiriye.

Yamugiriye inama yo kuzabegera akabasaba imbabazi kugira  ngo nabo bamwiteho uko bikwiye.

Nyuma yaje kugaruka amushimira inama nziza yamugiriye yo kwegera abana be akabasaba imbabazi kuko byaje gutanga umusaruro kuko abo bana batangiye kumwitaho.

Nyiranziza nubwo ageze mu zabukuru avuga ko nawe agikora muri Caritas kuko yatangiye mu mwaka wa 2002 akajya yita ku bakene ndetse no kubakuze aho bari batuye ahitwa ku Muyange.

Ati “ Abageze mu zabukuru baba bakeneye ababa hafi yabo cyane cyane abakene kuko baba bakeneye kwitabwaho bahabwa icyo kwambara, icyo kurya, no kuvuzwa igihe barwaye”.

Nyiranziza avuga ko iyo umuntu ageze mu zabukuru akitabwaho uko bikwiye bimurinda kwiheba kandi bikamwongerera imbaraga zo gukomeza kubaho.

Ubutumwa bwa Papa Francis ku munsi mpuzamahanga w’Abageze muza Bukuru

Muri uyu mwaka wa 2024 Umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Francis yatanze ubutumwa bugenewe abageze muza Bukuru.

Muri ubu butumwa Papa atangira yemeza ko Imana itigera na rimwe itererana abayo kabone n’iyo baba bageze mu myaka y’ubukambwe bwabo, imisatsi imaze kuba umweru, imbaraga zimaze kubabana nkeye,. Ibi bigaragara mu Byanditse bitagatifu, haba mu Isezerano rya kera cyangwa se irishya,Imana itwereka ko itigera na rimwe yibagirwa abana bayo mu byiciro byose by’ubuzima.

Muri iyi nteruro ya Zaburi hagaragaramo ukwiheba k’usenga; ariko mu Ijambo ry’Imana hakagaragaramo ugutabara kw’Imana no mubihe by’ubusaza.Kimwe mu bitera uku kwiheba ku bakuze ni ugutereranwa (abandon, isolement).

Ati “Ingero ni nyinshi: abasaza n’abakecuru tutabonera umwanya tukabasiga mu ngo bonyine ntawe ubitayeho, cyangwa se tukabasigira abakozi, mu bihugu byateye imbere babajyana mu bigo bibitaho rimwe na rimwe abana babo ntibongera kubasura, hari abo dusiga mu bipangu bagasigara bifuza uwabafungurira umuryango ngo barebe hanze uko hameze”.

Papa avuga ibintu bitandukanye bituma abakuze bateraranywa bagasigara ari nyakamwe. Muri byo harimo ko abato bava imuhira bakajya gushakisha ubuzima; hari abahunga ibihe by’intambara n’amage, abanyantege nke bakabasiga aho, hari mu bice bimwe na bimwe aho abantu bakuze bakunda kubabonamo abarozi bigatuma abakiri bato babahunga.

Ubu noneho muri ibi bihe, cyane cyane mu bihugu byateye imbere basigaye babona mu bantu bakuze nk’umutwaro kuri sosiyeti kuko igomba kubatangaho byinshi kandi ntacyo ngo binjiza.Bakaba umutwaro aho kuba igisubizo.Bigera aho abakuze badafatwa nk’abantu nk’abandi ahubwo nk’ibintu, maze bagateshwa agaciro.Aho niho hazamuka mu mutima ririya sengesho rya zaburi ngo “Nyagasani ntuntererane no mu busaza bwanjye!”

Papa agaruka ku muco mubi wo muri ibi bihe wo gushaka kwibana utabana n’abandi (individualism) igihe umuntu akiri muto, nyamara yamara gukuru agasanga noneho akeneye kubana n’abandi nyamara atarababaniye mu gihe cy’ubuto bwe, bigatuma no mubusaza bwe abura umwitaho.Bireze muri iki gihe.Niho haturuka kwiheba kubakuze muri iki gihe no kwiyanga. Bikavamo kwigunga n’ibindi byose bituma umuntu yumva ariho atariho.

Agendeye ku rugero rwiza rwa Ruta wita kuri nyirabukwe Nowomi, Papa arahamagarira abantu kuba hafi y’abakuze, ntibareke bigunga cyangwa ngo babe bonyine mu gahinda.

Kuri iyi nshuro, Papa arongera guhamagarira guhimbaza uyu munsi bari hafi y’abakuze, babasuye iwawo, basangiye ubuzima, babasekera kandi twabasekeje, kugirango babagarurire icyanga cyo kubaho.

Uyu munsi mpuzamahanga w’Abageze muzabukuru ufite Insanganyatsiko igira iti “Ntunyibagirwe ngeze muzabukuru, ngo untererane imbaraga zincika” (Zab 70,9).

 

 

Leave A Comment