• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Santarari ya Nduba bizihije umunsi w’abageze mu zabukuru babagenera impano zitandukanye

Tariki 28 Nyakanga buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga waba Nyogokuru na Sogokuru ndetse n’abageze muzabukuru.

Ku iki cyumweru Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi yifatanyije n’Imiryangoremezo ya Kigabiro na Nyabururo muri santarare ya Nduba, Paruwasi ya Gishaka hamwe na Padiri Onesphore Ntivuguruzwa na Padiri Theophile Kabanda mu birori byo gusangira n’abageze mu zabukuru babagenera impano zitandukanye.

Abageze muzabukuru bishimiye cyane iki gikorwa cyo kubahuriza hamwe bakishimira umunsi mukuru wabo, ibintu bafashe nk’ibitangaza Imana yabakoreye.

Bishimiye impano bahawe

Umusaza w’imyaka 82 witwa Wundinde Yohani utuye mu kagari ka Gasura, mu murenge wa Nduba yavuze ko ari ibyishimo kuri uyu munsi wabo.

Ati “ Twateraniye hano turi benshi ni umunsi w’abasaza n’abakecuru ariko n’abakiri bato baje kudususurutsa ariko turashimira Abapadiri bacu baje kutwizihiriza ibi biro bakabitegura bakaduha ibyishimo tugasangira ndetse bakanaduturira igitambo cya Misa mbega umutima wacu wasabywe n’ibyishimo byinshi pe”.

Uyu musaza avuga ko mu biganiro bahawe basobanuriwe ko umuco nyarwanda urangwa n’urukundo kandi ko kuva kera ba Sogokuru na ba Nyogokuru bitabwagaho n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo igihe bageze mu zabukuru.

Ati “ Badusobanuriye ko umuco wacu urangwa no gusabana natwe abakuze ntitugomba kwigunga igihe dufite imbaraga tugomba kwegera abato tukaganira tukabaha impanuro nziza tukabatoza no gusenga bagakura bakunda Imana n’abantu.”

Abakecuru n’abasaza bifuza ko batazajya batereranwa mu busaza bwabo ahubwo bagaherekezwa mu ntege nke baba bagezemo.

Padiri Onesphore Ntivuguruzwa nawe yifatanyije n’abakuze

Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas avuga ko uyu munsi mukuru wizihirijwe no muyandi ma Paruwasi aho abakirisitu bagejejweho Ubutumwa bw’umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Francis bwo kwita ku bakuze.

Ati“Tumaze iminsi dutanga ubwo butumwa tunategura uyu munsi wa ba Sogokuru na Nyogokuru ndetse n’abageze mu zabukuru tubinyujije kuri Radiyo Mariya na Pacis TV tubwira abantu ko bidakwiye kubatererana ahubwo bakwiye kwitabwo mu ntege nke baba bafite kuko n’Imana ariko idusaba”.

Habaye ubusabane 

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko icyo abageze muzabukuru babasaba nk’Abasaserodoti ari ukujya babafasha bakabasanga mu ngo bakabaha Isakaramentu rya Penetensiya.

Bafashe ifoto y’urwibutso

Ati “ Mubyo bifuza harimo ko bazajya begerwa mu ngo bagahabwa Isakaramentu rya Penetensiya kandi natwe tuzababa hafi mu busaza bwabo”.

Uyu munsi mukuru wasojwe n’ubusabane ndetse abageze mu zabukuru bagenerwa impano zitadukanye.

 

 

 

 

 

 

Leave A Comment