• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa Papa Fransisko yageneye Umunsi Mpuzamahanga wa ba Sogokuru na ba Nyogokuru n’Abageze mu za bukuru

Umunsi Mpuzamahanga wa ba Sogokuru na ba Nyogokuru n’Abageze mu za bukuru wizihizwa ku nshuro ya 4, taliki 28 Nyakanga, 2024 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru” ( reba Zab 70, 9).

Bavandimwe nkunda! Nta na rimwe Imana itererana abana bayo.Yewe no mu gihe imyaka igenda yicuma, imbaraga zikagabanuka, cya gihe imisatsi iba yahindutse imvi n’inshingano mu muryango zikagabanuka, igihe umusaruro w’amaboko yacu ugenda ugabanuka kugeza ndetse n’aho umuntu yagaragara nk’udafite icyo amaze.

Uhoraho ntakangwa n’imisusire (1Sam16,7) kandi ntazuyaza mu guhitamo abaciye bugufi mu bigaragarira amaso y’abantu. Nta buye na rimwe yigizayo. Ahubwo, amabuye ya kera niyo ahinduka urufatiro rw’amabuye mashya kugira ngo hubakwe ingoro ya Roho Mutagatifu (Reba 1Pet 2,5).

Ibyanditswe bitagatifu byose bitangaza urukundo rudahinyuka rw’Imana, Soko y’ukuri guhumuriza: Buri gihe Imana ikomeza kutwereka impuhwe zayo, mu nguni zose z’ubuzima no mu bihe bitandukanye tubamo, ndetse no mu gihe twahemukirwa n’abacu.

Zaburi zuzuyemo ibituma umuntu yishima imbere y’Imana yo itwitaho, n’ubwo bwose ntacyo turi cyo (reba Zab 143, 3-4). Zaburi itwereka ko Imana yadutekereje tukiri mu nda za ba mama (reba Zab 138, 13) kandi ko itazatererana ubuzima bwacu (reba Zab 15,10), ndetse no mu muriro utazima.

Dushobora kwizera tudashidikanya, ko no mu zabukuru, Imana izatuba hafi, cyane cyane ko, muri Bibiliya, kugera mu zabukuru ari ikimenyetso cy’umugisha. Dusanga no muri zaburi uku gutabaza Nyagasani: “Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru” (Zab 70, 9).

Iyi ni imvugo ikomeye, kandi idaciye ku ruhande. Bitwibutsa ububabare bukabije bwa Yezu igihe aranguruye ijwi ari ku musaraba ati:”Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki? » (Mt 27, 46).

Tubona rero muri Bibiliya uko kuri kujyanye no kwegera Imana mu bihe byose by’ubuzima, ariko na none hakaba ubwoba bwo gutereranwa cyane cyane mu gihe cy’izabukuru no mu bihe by’ububabare. Ibi ntabwo bivuguruzanya.

Turebye aho dutuye turasanga ibi ari ukuri kugaragarira buri wese. Akenshi, ubwigunge bufatwa nk’inshuti mbi mu buzima bwacu, kuri twe tugeze mu zabukuru no kuri ba Sogokuru na ba Nyogokuru. Igihe nari Umwepiskopi wa “Buenos Aires”, nagiye nsura cyane amazu acumbikiwemo abageze mu zabukuru, niho nabonye ukuntu abo bantu basurwa gake gashoboka: bamwe muri bo bari bamaze amezi menshi badashyikirana n’ababo.

Ibitera ubwo bwigunge ni byinshi cyane. Mu bihugu byinshi cyane cyane ibihugu bikennye, abageze mu zabukuru bisanga bari bonyine kubera ko abana babo baba barimukiye ahandi. Cyangwa se bigaturuka ku mpamvu nyinshi, cyane cyane amakimbirane ni benshi cyane mu bantu bageze mu zabukuru bari bonyine kubera ko ab’igitsina gabo yaba abato n’abakuru,urubyiruko n’abakuze bose bahora mu ntambara, nuko ugasanga abagore n’abana nabo bagomba guhunga igihugu cyabo kandi abana bakiri bato, kugira ngo bajye aho abana babo bazabaho bafite umutekano.

Mu migi n’insisiro byazahajwe n’intambara, abasaza n’abakecuru benshi bakomeza kubaho bonyine, aribyo bimenyetso byonyine by’ubuzima muri utwo turere turangwamo uko gutereranwa ndetse n’impfu za hato na hato. Mu bindi bice by’isi, hariho imyumvire mibi iri mu mico gakondo igamije gutuma abageze mu zabukuru bangwa.

Abo bageze mu zabukuru bafatwa nk’abapfumu n’abarozi bagamije kwambura ubuzima abakiri bato. Niyo mpamvu mu gihe hagize umuntu upfa akenyutse, arwaye, cyangwa se habonetse ibindi byago ku muntu ukiri muto, bashaka umuntu ugeze mu zabukuru bashinja kuba nyirabayazana w’ibyo bibazo.

Tugomba guhangana n’iyi myumvire kugeza icitse burundu.Ni imwe mu myumvire idafite ishingiro twabohoweho n’ukwemera Yezu Kristu kuko iyo mico yabibaga amakimbirane hagati y’abato n’abageze mu za bukuru.

Tubitekerejeho neza, turasanga iki cyaha gishinjwa abageze mu zabukuru, cyo kwiba ejo hazaza h’abakiri bato” kigaragara ahantu henshi muri iki gihe. Kigaragara kandi, mu bundi buryo, mu bihugu byateye imbere.

Urugero n’imyumvire ko abantu bakuru babereye umutwaro uremereye abakiri bato mu kwita ku buzima bwabo bikabahenda, ubu bimaze gukwirakwira, bityo ngo bimara umutungo wagateje igihugu imbere cyangwa se wakazamuye urubyiruko.

Iyo ni imyumvire itanoze kandi yirengagiza ukuri kw’ibisanzwe mu buzima. Ni nk’aho kubaho kw’abageze mu zabukuru bishyira mu kaga imibereho y’abakiri bato; mbese ni nk’aho byakabaye ngombwa kwirengagiza cyangwa gukuraho abageze mu zabukuru kugira ngo abakiri bato bumve bisanzuye, batekanye. Ihangana hagati y’abakuru n’abakiri bato ni amanjwe ndetse ni n’uburozi.

Gushishikariza abato guhangana n’abakuru ni ukubahindura ibikoresho kandi ntibikwiye gukomeza kwihanganirwa: “Ikigamijwe ni imibanire myiza hagati y’abantu b’imyaka itandukanye y’ubuzima: ni ukuvuga ingingo nyayo yerekeza ku gusobanukirwa no guha agaciro ubuzima bw’abantu muri rusange”(Gatigisimu, 23 Gashyantare , 2022).

Zaburi yavuzwe haruguru, aho umuntu asaba kudatereranwa ageze mu zabukuru, ivuga umugambi mubisha ukomeje gukorerwa ku buzima bw’abageze mu zabukuru. Aya magambo agaragara nk’aho arimo gukabya, ariko tuyumva neza iyo turebye ubwigunge no gutereranwa kw’abantu bageze mu zabukuru ntabwo ari ibintu bihutiyeho cyangwa bidasubirwaho, ahubwo ni umusaruro w’amahitamo, yaba aya politike, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage cyangwa amahitamo y’umuntu ku giti cye, bidaha agaciro gasesuye buri muntu ,  mu bihe byose ndetse n’uko ameze kose.

Ibi bibaho mu gihe twibagiwe agaciro ka buri muntu ahubwo tugatinda ku kiguzi bidusaba, rimwe na rimwe kiremereye, kugira ngo dushobore kumwitaho. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko, akenshi, abantu bakuze ubwabo birangira baguye muri iyi mitekerereze bakaza kwibona nk’umutwaro, bashaka gukura ku bantu.

Ku rundi ruhande, hari abagore benshi n’abagabo bashaka ubwisanzure mu mibereho yabo, mu kubaho ubuzima butagira aho buhurira n’abandi, bakaba ba nyamwigendaho. Ubu hari ibibazo bikomeye bijyanye n’umubano mu bantu, abantu bari kuba ba nyamwigendaho uko iminsi igenda yigira imbere; kuva kuri Twebwe ujya kuri Njyewe bikomeje kuba kimwe mu bimenyetso bigaragara bikomeje kuranga igihe tugezemo.

Mu gihe byari bizwi ko nta mugabo wigira, umuryango nawo ugashimangira iyo mvugo, none uwo muryango ukomeje kubigiriramo ibibazo bitewe n’uwo muco wo kuba nyamwigendaho.

Ariko uko umuntu agenda asaza, imbaraga zigenda zigabanuka, kuba nyamwigendaho bikagenda bigabanuka, umuntu asobanukirwa ko akeneye abandi. Usanga dukeneye byose ariko turi twenyine, nta bufasha, nta muntu n’umwe twakwirukira.

Ni ikintu kibabaje abantu babona nyuma ntacyo bagishoboye kugikoraho. Ubwigunge no gutereranwa byabaye ibintu bigaruka aho tuba turi hose. Ibi bifite imizi myinshi rimwe na rimwe usanga bitewe n’ihezwa ryatekerejweho, ugasanga bimeze nko kugamabanirwa n’umuryango umuntu abamo.

Ahandi, usanga ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye. Ahandi na none, biba ku bantu bavuga ko ari icyemezo kihariye. « Twatakaje icyanga cy’ubuvandimwe » kandi ntabwo twiteguye gutandukana nabyo.

Ku bantu benshi bageze mu zabukuru, hakunze kugaragara iyi myitwarire yo kwiyanga tubona mu gitabo cya Ruta aho avuga uburyo Nawomi, wari ugeze mu za bukuru, nyuma y’urupfu rw’umugabo we n’abana ahamagara abakazana be babiri, Orpa na Ruta, kugaruka iwabo mu gihugu cy’amavuko (Reba Ruta 1, 8). Nawomi, nk’abandi benshi bageze mu zabukuru muri iki gihe, afite ubwoba bwo kubaho wenyine kandi nta kindi kintu ashobora gutekereza.

Nk’umupfakazi azi neza ko nta gaciro afite mu maso y’umuryango mugari w’abantu kandi azi ko ari umutwaro kuri abo bana bombi, kuko bo bagifite imbere yabo igihe kinini cyo kubaho. Niyo mpamvu atekereza ko ari ngombwa kwiheza ubwe kandi agasaba abo bakazana be kugenda bakubakira ahazaza habo ahandi (Reba Ruta1, 11-13).

Ayo magambo ameze nk’uruhurirane rw’ibyo abantu bumvikanyeho mu muryango mugari no mu madini bigaragara ko utabasha guhindura kandi biranga iherezo ryabo. Kuri ubu, Ibyanditswe bitagatifu biratwereka uburyo bubiri butandukanye bujyanye n’ubutumwa bwa Ruta kandi ni nako bimeze iyo umuntu ageze mu zabukuru.

Umwe mu bakazana be bombi, Orpa, na we ukunda Nawomi, aramuhobera abigiranye urukundo, yemera ibyo asabwe na nyirabukwe nk’aho ari cyo gisubizo cyonyine gishoboka, maze aragenda. Ku rundi ruhande, Ruta ntatandukana na Nawomi kandi amubwira amagambo atangaje: «Wikomeza kumpatira kugusiga» (Ruta1,16).

Ntatinya guhangana n’imigenzo n’imyumvire isanzwe, yumva ko uyu mukecuru amukeneye kandi, mubutwari bwinshi, amuguma iruhande, ndetse bikaba intangiriro y’urugendo rushya kuri bombi. Ruta aratwigisha, twe tumenyereye ko ubwigunge ari ikintu kigomba kubaho byanze bikunze, ko nk’uko tubihamagariwe mu mvugo igira iti “Ntunsige!”, gusubiza ngo “Sinzagusiga!” bishoboka cyane.

Ntabwo ashidikanya kuba yahindura ibyari bisanzwe ari ntayegayezwa: Kubaho mu bwigunge ntabwo bishobora kuba amahitamo yonyine! Ntabwo ari impanuka kuba Ruta, wagumye hafi cyane ya Nawomi ugeze mu zabukuru, ari umukurambere w’Umukiza (Reba Mt 1, 5), ariwe Yezu, Emanweli, uwo akaba ari we “Imana turi kumwe”We wegeranya abantu n’Imana, abantu babayeho mu buryo butandukanye, abantu b’imyaka yose.

Ubwigenge n’ubutwari bya Ruta biduhamagarira guhitamo inzira nshya: dukurikire intambwe ze, tujyane n’uyu mugore ukiri muto w’umunyamahanga n’uriya mukecuru Nawomi, tudatinya guhindura imyifatire yacu kandi dutekerereza abacu bageze mu zabukuru imbere hatandukanye n’imyumvire yo hambere.

Turashimira abantu bose; ku bwitange bwabo, bakurikije urugero rwa Ruta bakita ku muntu ugeze mu zabukuru cyangwa bakereka ababyeyi n’abandi bamenyi batagifite ababo ko babari hafi.

Ruta yahisemo kuguma hafi ya Nawomi maze aronka umugisha: Ubukwe bwiza, abamukomokaho, isambu. Ibi bifite agaciro buri gihe kandi kuri buri wese mu kuba hafi y’abasaza, mu kumenya uruhare rudasubirwaho bafite mu muryango, mu muryango mugari w’abantu no mu Kiliziya, natwe tuzahabwa ingororano nyinshi, ingabire nyinshi, imigisha myinshi! Kuri iyi nshuro ya 4 twizihizaho umunsi mpuzamahanga wa ba Sogokuru na ba Nyogokuru n’abandi bantu bageze mu zabukuru, nitubagaragarize ubwuzu aho bari mu miryango yacu, dusure abacitse intege batagitekereza ko kugira imbere yabo heza bishoboka.

Reka turwanye imyitwarire yo kwikunda no gutererana abandi tugendeye ku mutima mwiza wirekura n’indoro y’ibyishimo by’uwagize ubutwari bwo kuvuga ngo “sinzagusiga” hanyuma dufate indi nzira.

Umugisha mbahaye uherekejwe n’amasengesho mbavugira, nibibagereho mwese, ba nyogokuru na ba sogokuru, na mwe mugeze mu zabukuru ndetse bigere no ku banyu. Na mwe kandi ndabinginga ngo ntimukibagirwe kunsabira.

 

Leave A Comment