• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibyiciro by’abantu batandukanye bahuguwe ku kurwanya ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere

Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abantu bo mu byiciro bitandukanye mu nzego z’ibanze kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga 2024 ku kurwanya ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Aya mahugurwa yatangiwe ku murenge wa Ngeruka mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku kurwanya ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ikirere mu mushinga wa GOADC-078.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’imidugudu 12 umushinga ukoreramo, abahagarariye komite zo kurwanya Ibiza mu midugudu, abahagarariye amatsinda y’ubuhinzi, abahagarariye abacuruzi bo mu tugali umushinga ukoreramo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari , abahagarariye inzego z’abagore mu tugari no ku murenge, abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abo ku rwego rw’umurenge wa Ngeruka barimo umunyamabanga nshingwabikorwa, Usshinzwe ubuhinzi, ndetse na Muganga w’amatungo (veternaire) .

Iyi nama yitabiriwe Kandi n’umukozi w’akarere ka Bugesera ufite mu nshingano ze kurwanya ibizi akaba yanatanze ikiganiro kijyanye no kurwanya ibiza by’inkongi z’umuriro, umuyaga mwinshi ndetse n’imvura.

Leave A Comment