• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya uruhare rwa Caritas Kigali mu kurwanya igwingira mu turere twa Gakenke na Rulindo

Caritas Kigali ni umufatanyabikorwa mu karere ka Rulindo na Gakenke mu kurwanya igwingira mu bana.

Bimwe mu bikorwa yagiye ifashamo imiryango ifite abana bato ni muri gahunda y’ingo mbonezamikurire, aho ababyeyi bigishwa kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse bakanigishwa gukora uturima tw’igikoni mu rwego rwo kubona imboga zo gushyira ku ifunguro ry’abana bato.

Ababyeyi bigishijwe kandi kumenya gutegura indyo yuzuye ikungahaye ku bitunga umubiri, ibitera imbaraga, ndetse n’ibirinda indwara.

Caritas Kigali muri serivise yita ku buzima kandi yatanze ibikoresho bitandukanye ku marerero mu rwego rwo kunoza imikorere yayo no kuyongerera ubushobozi mubyo akora.

Bimwe muri ibyo bikoresho ni amasafuriya yo gutekamo ibiryo, imikeka yo kwicaraho, udutabo tw’imfashanyigisho.

Hashyizweho kandi abakorerabushake b’abakangurambaga bigisha bakanafasha ababyeyi kumenya guteka no gutegura indyo yuzuye ndetse no gufasha ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi kuyivamo.

Uretse ibyo bikorwa bitandukanye Caritas Kigali ikorana n’uturere twa Gakenke na Rulindo inakurikirana ishyirwamubikorwa rya gahunda y’ingo mbonezamikurire muri utu turere aho isura ikanagira inama ababyeyi bafite abana bato.

Iyi gahunda kandi inakorerwa mu mashuri abanza hagamijwe ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwita ku mirire y’abana bato.

Mukarukundo Beatrice umwe mu babyeyi wari ufite umwana uri mu mirire mibi akaza kuyivamo abifashijwemo na Caritas Kigali avuga ko kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi biterwa n’ubumenyi buke bwo kumenya gutegura indyo yuzuye.

Ati ” Caritas Kigali kuva yaza kutwigisha aho turerera abana bacu mu ngo mbonezamikurire byahinduye byinshi birimo kumenya gutegura indyo yuzuye, kudufasha gukura abana bagwingiye mu mirire mibi ndetse no kumenya uko baha uburere umwana muto kuko ababyeyi benshi nta bumenyi buhagije tuba dufite”.

Mukarukundo avuga ko atari azi ko umwana muto utaratangira ishuri ribanza atigishwa ngo afate ibyo yigishijwe ariko akurikije udutabo bahawe na Caritas Kigali yamenye ko umwana wese yafashwa ku kigero cye kandi akunguka ubumenyi.

Mukarukundo avuga ko Caritas Kigali yabafashije ikintu gikomeye kirimo guhindura imyumvire no kunoza isuku ku mu biri ndetse n’igihe bategura ibyo kurya.

 

 

Leave A Comment