• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya Gatolika izi neza uruhare rwayo mu kwimakaza amahoro no guharanira umubano mwiza mu bantu- Antoine Cardinal Kambanda

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa gikristu yateranye kuri uyu wa mbere tariki 26 ikazasoza tariki 28 Kanama 2024 muri Hotel St Familles agaragaza uruhare rwa Kiliziya mu kwimakaza amahoro no guharanira umubano mwiza mu bantu.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kugira ngo umuntu akire ibikomere hagomba kubaho uruhare rwe ariko n’urwabandi bamwegera bakamufasha gukora urugendo rwo gukira buhoro buhoro.

Ati “Ku mukristu uri mu rugendo rwo gukira ibikomere, buri wese asabwa kumenya ububabare bwe n’ubw’abandi, akemera kuvugisha ukuri no gufatanya n’abandi urugendo rwo gukira”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko icyo iyi nama igamije ari uguha imbaraga ibikorwa bigamije komora ibikomere, ariko ko bisaba ko umuntu yiheraho akakira amateka ye akayemera uko ari ndetse akabasha kumva uburemere bw’ibyamubayeho kandi hakabaho gushaka uburyo buboneye bwo gukira ibikomere.

Iyi nama yahuje Abepisikopi bose bo mu Rwanda n’Abihayimana

Ati “Kiliziya Gatolika izi neza uruhare rwayo mu kwimakaza amahoro no guharanira umubano mwiza mu bantu. Akaba ari na yo mpamvu yateguye iyi nama nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.”

Inama nyunguranabitekerezo ku kuvurana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa yateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro CEJP Rwanda ku nkunga y’umushinga AGIAMONDO.

Cardinal Antoine Kambanda yasobanuye ko ibyo umuntu yabigeraho mbere na mbere abanje kwiyunga n’Imana no kwiyunga n’amateka ye, akiyunga nawe ubwe.

Abitabiriye inama

Ati “Iyo tuvuze kwiyunga nawe ubwawe ni ukumenya ibikomere byawe noneho ukamenya uburwayi bwawe, ubumuga bwawe ndetse ukamenya aho ugeze, ko wakize cyangwa utonekara, iyo ukize nibwo uba ushobora gufasha abandi gukira”.

Padiri Marcel Uwineza, SJ, yasobanuye icyo kuvurana ibikomere bivuze abihuza n’amateka y’u Rwanda n’ibikomere bitandukanye bibangamiye umuryango nyarwanda .

Padiri Marcel Uwineza avuga ko ibikorwa by’isanamitima bikorwa mu rwego rwo gufasha abantu kwisukura bakira ibikomere.

Ati “Bikorwa mu rwego rwo kwiyunga n’amateka, nawe ubwawe, n’umuryango Nyarwanda, ariko twibanda ku mateka ashaririye kuko abantu baba mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yasize ibikomere byinshi birimo kubura abawe wakundaga ndetse hari abafashwe ku ngufu baterwa inda batateganyije ndetse bamwe banduzwa indwara zidakira, n’abo bana bavutse mu bikomere nabo barabikurana icyo tugamije ni ugukiza imitima ikomeretse kugira ngo umuntu abeho neza”.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi, dufatane urunana mu gukira ibikomere bidufashe kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Leave A Comment