• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiliziya yadufashije kwiyunga n’uyu mugabo wishe Data – Ubuhamya bwa Mukarusine

Mukarusine Console warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama2024 yatanze ubuhamya bw’uko yababariye Hatunguramye Joseph wishe umubyeyi we muri Jenoside nyuma yo kwiyunga anabyara umwana we muri Batisimu abifashijwemo na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge.

Ni ubuhamya yatangiye mu nama nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere, ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’Isanamitima iri kubera muri Hotel St Familles.
Mukarusine Jenoside ihagaritswe yamenye amakuru ko Hatunguramye ariwe wishe Papa we ariko amenya ayo makuru undi afunze.

Haje gutangizwa icyo bise Gacaca Nkirisitu igamije ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe na Jenoside.

Mukarusine baje kumwigisha kuko icyo gihe Kiliziya yahuzaga abantu bakoze Jenoside n’abayirokotse kugira ngo habeho ubwiyunge hagati yabo.

Mukarusine yaje kumenya amakuru ko Hatunguramye Joseph yarekuwe aza gutera intambwe abisabwe na Padiri bajya mu rugo iwabo bamusangayo baraganira.
Mukarusine yabajije Hatunguramye niba amakuru yumva ko ariwe wishe Se ariyo niko kumubwira ko ari ukuri amusaba imbabazi.

Ati “ Nkibimubaza yapfukamye hasi azamura amaboko yombi ansaba imbabazi ambwira ko ariwe wamwishe kandi ko icyo cyaha akicuza”.

Nyuma yo kwemera icyaha bakomeje kujya bahabwa inyigisho babafasha mu rugendo rwo kubafasha gukira ibikomere kugira ngo babane mu mahoro.

Ati“Bakomeje kuduha inyigisho zidusobanurira akamaro ko kubabarira nuko twembi dutera intambwe twunga ubumwe. Kugira ngo mwereke ko namubabariye kandi nabohotse nemeye no kubyara umwana we muri Batisimu”.

Hatunguramye Joseph mu buhamya yatanze avuga ko kubabarirwa na Mukarusine byatumye abaho abohotse ndetse yiyemeza gukomeza kumubanira neza.

Ati“Akimbwira ko ambabariye numvise nduhutse umutwaro kuko ubu tubanye neza ndetse ngenda numva nta pfunwe mfite kuko yambarariye sinkikanga nkuko byahoze mbere kuko nubwo nari nararekuwe nabagaho numva ntatuje ndetse ntifuza ko twanahura cyangwa ngo turebane.

Mu rugendo rwo gufasha abanyarwanda kongera kunga ubumwe, gukira ibikomere bya Jenoside, komorana, ubumwe n’ubudaheranwa Kiliziya Gatorika ikomeza kwegera abafungiye ibyaha bya Jenoside ikabigisha gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Edouard Sinayobye avuga ko Abihayimana bazakomeza gushyira imbaraga mu kwegera imfungwa za Jenoside zikigishwa akamaro ko gusaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside kuko iyo bateye intambwe bibakiza ibikomere.

Ati “ Abakinangiye imitima bakwiye kwigishwa bagasaba imbazi kuko nibyo bibafasha kubohoka no kuvugisha ukuri ku mateka mabi no kubyaha bakoze bifasha kandi abarokotse kubabarira abo bazi kandi bakabasha kwiyunga nabo”.

Ati “Imbabazi zirabohora kandi zigatanga ubwingenge binyuze mu kugerageza umwitozo ku gutanga imbabazi (expérience du pardon ).

Musenyeri Sinayobye yagaragaje ko kwiyunga biri mu nzira eshatu kandi zuzuzanya. Kwiyunga ku giti cyawe, Kwiyunga mu muryango mugari no Kwiyunga n’Imana.
Ati “Abantu bashobora komorana ibikomere no kwiyunga mu bumwe no mu budaheranwa gikirisitu. (Approche spirituelle de la pulification de la mémoire).

Inyigisho zatanzwe z’ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Hanika Diyosezi ya Cyangugu zatanze umusaruro kuko abantu 19 bamaze gusaba imbabazi naho 18 barazitanga.
Uru rugendo rugamije kujya rutanga inyigisho z’isanamitima kugira ngo abakirisitu bakome urwo rugendo rw’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Undi watanze ubuhamya bwo kubababarira abishe umubyeyi we ni Umugore wa Ngarambe Francois Kagoyire Yvonne Solange, wavuze ukuntu yasanze uwari umubyeyi we wo muri Batisimu ariwe wicishije Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “ Nkibimenya ubwo nari mu mahanga mu Bubiligi naravuze ngo uwamumpa kamwicisha urwembe”.

Kagoyire ngo ubwo yajyaga gusenga muri yageze imbere ya Taberinakoro yumva umutima umurega ubwicanyi ajya gusab imbabazi mu ntebe ya Penetensiya.

Yaje kumugirira imbabazi atera intambwe yo kumusanga iwe mu rugo bariyunga nyuma yo gukora urugendo rwo gukira ibikomere.

Ati “ Yarabohotse nange narabohotse kandi byose tubifashwamo n’Imana yo yaduhaye ingabire zo kubabarira no gusaba imbabazi.

 

Leave A Comment