• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Mgr Philippe Rukamba yatangaje ko mu kiruhuko cye azigisha mu mashuri abanza

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatangaje ko azahita akomereza ubutumwa mu mashuri abanza aho azajya yigisha abanyeshuri Gatigisimu.

Yabitangaje mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa cyabaye kuva tariki 26 Kanama kugeza tariki 28 Kanama 2024 muri Hotel St Familles.

Mgr Philippe Rukamba yavuze ko nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru azakomeza agakora ubutumwa yigisha abakiri bato Gatigisimu.

Mgr Philippe avuga ko azajya yigisha mu mashuri abanza mu rwego rwo gutegura aban bato gukunda Imana ndetse no gukura ari Abakirisitu buzuye.

Ati “Nagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ntabwo nzicara kuko numva nkomeye kandi nzakomeza gukora ubutumwa kandi nziko bizafasha cyane abakiri bato gukurana imico myiza bakunda Imana n’abantu”.

Mu kiganiro Mgr Phillipe yatanze yagarutse ku mateka mabi yazanywe n’abakoroni acamo ibice abanyarwanda urwango rurakura rushingiye ku moko kugeza kuri Jenside yakorewe Abatutsi 1994.

N’ubwo ariko hari abayobotse ubutegetsi bubi bakimika urwango habonetse n’abandi beza bitandukanya n’ikibi kugira ngo bakomeze basigasire ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Mubona ko hari Abihaye Imana bitandukanyije n’ikibi nubwo hari n’abandi bateshutse ku muhamagaro, dukwiye kubaka ubumwe dufatiye ku rugero rwiza kandi tugakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze mu nzira yo komorana ibikomere by’umutima”.

Mgr Philippe Rukamba avuga ko n’andi masomo yigishwa mu mashuri abanza yayigisha ariko we isomo azigisha ari Iyobokamana (Gatigisimu) rigafasha abana gukura neza bafite imico myiza bakundana nta rwango n’umwiryane bibaranga.

Ibi kandi bizafasha abana kudatwarwa gusa nibyo bahabwa n’imiryango yabo cyangwa bakura ahandi hantu hatandukanye bishobora kubahindura babai bagakurana imico itari myiza ahubwo bakagira nizo nyigisho zibafasha kwirinda kugwa mu bibi.

Ifoto y’Abitabiriye inama 

Myr Fillippe RUKAMBA agiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 76. Yavukiye i Rwinkwavu, mu karere ka NGOMA, kuwa 26 Gicurasi 1948, muri Diyosezi ya Kibungo, Yahawe ubupadiri kuwa 2 Kamena 1974.

Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya  Butare na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 18 Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Myr Yozefu SIBOMANA, wari umushumba wa  Diyosezi ya Kibungo, kuwa 12 Mata 1997.

Mgr Philippe Rukamba ari kumwe na Mgr Jean Bosco Ntagungira

Intego ye ni “CONSIDERATE IESUM – Consider Jesus, Ari byo kuvuga ngo ” Nimuhugukire  Nyagasani”. Yize ibijyanye na  Tewolojiya n’iby’abakurambere ba Kiliziya. (Docteur en théologie et en sciences patristiques). Niwe mushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Butare.

Leave A Comment