• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Barebeye hamwe uko hakongerwa umusaruro ukomoka ku buhinzi

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yarebeye hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge n’abahinzi ntangarugero bafashwa n’iyi Komisiyo uburyo hakongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Babisuzumiye hamwe mu nama nyunguranabitekerezo yateranye tariki 22 Kanama 2024 ku biro  by”umurenge wa Ngeruka bungurana ubumenyi ku bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka k’ubuhinzi.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umubozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko gukora ubuhinzi bw’umwuga kandi buteye imbere aribwo buryo bwatuma abaturage bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.

Ati ” Guhinga ibihingwa by’indobanure, guhingira igihe, gufumbira hifashishijwe imvaruganda ndetse n’imborera no guterera umuti ku gihe ni bimwe mu byo abahinzi baganiriye bagomba kwitaho kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi ninayo mpmvau tuba twabtumiye muri iyi nama kugira ngo ibyo twunguranaho ibitekerezo babyumve bajye kubishyira mu bikorwa”.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi RAB Bahunde Erneste yibukije abahinzi ko guhingira igihe ari ikintu cy’ingenzi mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Bahunde yabibukije ko ubuhinzi bukozwe neza kijyambere butunga nyirabwo kuko umuhinzi abasha kwihaza mu biribwa akanasagurira amasoko.

Abitabiriye amahugurwa ku buhinzi 

Ati ” Ni byiza kujya mu buhinzi buteye imbere nta kindi bisaba uretse imbuto nziza iberanye n’ubutaka bwaho hantu ndetse no gutera imiti ariko cyane cyane mukamenya guhingira isoko”.

Abahinzi ntangarugero bitabiriye iyi nama yiga kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi batahanye imigambi yo kunoza neza ubuhinzi bwabo kugira ngo bongere umusaruro.

Umwe muri abo bahinzi avuga ko ubu bagiye kujya bahinga ibihingwa bitaye ku bikenewe ku isoko kugira ngo umusaruro wabo utazajya upfa ubusa.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali hamwe n’umuyozi w’umurenge 

Ati ” Ni ngombwa gukomeza gukora ubuhinzi bwa Kinyamwuga ariko kandi tuzajya twita no guhinga igihingwa gikenewe ku isoko kuburyo twihaza mu biribwa tukanasagurira isoko, ikindi tuzajya twitaho ni uguhinduranya imyaka mu murima kugira ngo ibihingwa byere neza.”

 

 

 

Leave A Comment