• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bakanguriwe kurwanya Ibiza mu bihe by’imvura

Inzego zitandukanye zo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera zifite aho zihurira no kurwanya Ibiza zakanguriwe gufata ingamba muri ibi bihe kugira ngo birinde ibiza bituruka ku mvura iteganyijwe mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza 2024.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kivuga ku micungire y’ibiza, cyatanzwe n’umukozi w’akarere ka Bugesera Ndayishimiye Camille ufite mu nshingano kurwanya Ibiza yibukije  abayobozi b’inzego z’ibanze, komite zo kurwanya ibiza, abahagarariye amatsinda y’ubuhinzi, abahagarariye amadini n’amatorero, ko nubwo imvura yatinze kugwa mu bice bimwe by’igihugu hakwiye gufatwa ingamba zo kurwanya Ibiza.

Igihe cy’Umuhindo kiba muri Nzeri kugera mu Ukuboza hari ibice bitandukanye by’igihugu bizagira imvura nyinshi ishobora guteza umwuzure, inkangu n’izindi ngaruka.

Ni muri urwo rwego, Ndayishimiye yasabye abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba zikurikira kugira ngo barusheho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Ndayishimiye avuga ko ingamba zisabwa abaturage zikubiyemo byinshi birimo kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye,  gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe.

Ati “ Kurinda inzu gucengerwamo n’amazi, kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta, Kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo, no gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, Gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo”.

Ibiza iyo bidakumiriwe byangiza ubuzima bw’abantu 

Ikindi bibukijwe ni ukwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi, Kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure, no gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi.

Ibi biganiro byitabiriwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali nkumwe mu bafatanyabikorwa b’imena b’akarere ka Bugezsera mu bikorwa bitandukanye biteza umuturage imbere.

Niyonsenga Immaculee umukozi wa Kimisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko mubyo bigisha abagenerwabikorwa babo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka harimo no kwirinda Ibiza mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ati “ Mu byo twigisha natwe abagenerwabikorwa bacu no kwirinda Ibiza no kubirwanya birimo ndetse tukabahugura bakagira ubumenyi bw’ibanze mu kubikumira”.

Niyonsenga avuga ko mu bindi byaganiriweho harimo gushishikariza abahinzi kugira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo mugihe habaye izuba ryinshi ndetse n’imvura ntibahure n’igihombo cy’ibyo bahinze ndetse n’amatungo boroye.

Mu butumwa MINEMA itanga bujyanye no kwirinda, harimo gusaba abatuye ahantu hahanamye hagaragaza ibimenyetso by’ubutaka butsuka, n’abatuye mu nzu zamaze kwiyasa kwimuka byihutirwa by’agateganyo birinda ko zabagwaho cyangwa zigatwarwa n’inkangu.

Ikindi ni ugukomeza kuyobora amazi mu nzira ziyatwara, izasibamye zigasiburwa, no kwirinda guta imyanda muri za ruhurura. Hari kandi kugenzura ko inzu abantu babamo zitinjirwamo n’amazi y’imvura cyangwa se amazi azivaho adateza ibibazo mu baturanyi .

Hari kandi kuzirika ibisenge na fondasiyo zikarindwa kwinjiramo amazi, imikingo ya ruguru y’inzu ikaberamishwa, kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no mu gihe cyo kunyura ku biraro n’amateme byangijwe n’imvura.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20/ 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40. Imvura iteganyijwe izakomeza kuba nke mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba. Imvura iteganyijwe munsi y’ikigero cy’Imvura isanzwe igwa muri iki gice iteganyijwe taliki ya 11 Nzeri no mu mpera ziki gice.

Ubushyuhe muri rusange buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n’ibihe tuvuyemo. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwebukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe henshi mu Gihugu.

 

Leave A Comment