• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Burkina Faso: Hashyizwe Ubusitani bwitiriwe Bikira Mariya wa Kibeho

Paruwasi Katederali ya Dédougou ni Paruwasi y’Umujyi wa Komine Dédougou ari na yo Komine y’Umujyi w’Intara ya Mouhoum, iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Burkina Faso.

Kubera amateka abumbatiye Kibeho atuma abantu baturutse hirya no hino ku Isi baza kuhakorera urugendo Nyobokamana ndetse bamwe bakahakura amazi y’umugisha abafasha gukira indwara ku bizera ndetse bakanemera ibitangaza by’umubyeyi Bikira Mariya.

Iyi shusho ya Bikirmariya wa Kibeho yashyizwe mu Busitani muri iki gihugu cya Burkina Faso izajya ibibutsa amateka ya Kibeho aho umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abakobwa b’abanyeshuri.

Abaturage b’iki gihugu batazajya babasha gukora urugendo nyobokamana mu Rwanda bazajya basura ubu busitani bwashyizwemo iyi foto kugira ngo basobanurirwe amateka ya Kibeho.

Impamvu amabonekerwa yitabirwa n’abanyamahanga ni ukuza kureba ibitangaza byahabereye by’amabonekerwa ndetse no kugeza bimwe mu byifuzo byabo imbere y’umubyeyi Bikira Mariya.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, nibwo Bikira Mariya yatangiye kubonekera abakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru.

Anathalie Mukamazimpaka ubu we aba i Kibeho mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarashatse umugabo, batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Amateka y’Amabonekerwa atuma Kibeho ifatwa nk’ahantu hadasanzwe

Nk’uko amateka y’amabonekerwa ya Kibeho abivuga uwitwa Alphonsine Mumureke wari mu kigero cy’imyaka 16 yabonekewe bwa mbere na Bikira Mariya. Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti “Mwana wanjye” Yahagurutse bwangu arikurikira, abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere, amubazanya igihunga agira ati “Uri nde?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati “Ndi Nyina wa Jambo”.

Ishusho ya Bikiramariya w’ikibeho yashyizwe mu Busitani

Alphonsine ngo yahagaze yemye nk’ufashwe n’amashanyarazi, aguma kwitegereza uwo mugore ariko akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati “Ni nde ukunda cyane?” Alphonsine wavukaga mu muryango w’abakirisitu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindiganyije ati “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.

Bikira Mariya yumvise icyo gisubizo asagwa n’ibyishimo, maze aramubwira ati “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we aguma kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.

Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubugeni bukomeye cyane.

Nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe dore ko avuka i Kibungo aho abenshi bavugaga ko haba amarozi yihariye.

Bukeye iyo ‘ndwara’ yongeye kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho, ahubwo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe.

Hafi buri wa Gatandatu, Alphonsine yagumaga kubonekerwa, bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze, kandi nibwo yari agitangira amashuri yisumbuye.

Mukamazimpaka Anathalie nawe wabonekewe na Bikira Mariya, asobanura ko bagowe no kwemera ko Bikira Mariya yabonekeye Mumureke kuko ntibabashaka kubona ahantu yaciye aza cyangwa agenda.

Ati “Byaraturenze ndavuga nti ‘bishoboka ko ari ugusenga agatwarwa.”

Kiliziya yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu gusa. Mukamazimpaka we yabonekewe hagati ya 12 Mutarama 1982, kugeza mu Ukuboza 1983 amusezeraho. Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye !” Undi nawe asubiza adatinze ati “Karame !”

Nk’uko abyivugira, Bikira Mariya yakomeje ikiganiro amubwira ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Marie Claire Mukangango. Yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya taliki ya 2 Mata 1982 ubwo yari afite imyaka 21. Ni umwe mu bageragezaga Alphonsine Mumureke, atemera na gato amabonekerwa.

Yarabonekewe arahinduka kuko yanahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.

Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu Ukuboza 1982, Mukangango yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Kugeza ubu Kibeho isurwa n’ibihumbi by’Abakirisitu bisigaye bihakorera ubukerarugendo nyobokamana.

 

Leave A Comment