• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Serivise y’ iterambere rya muntu ryuzuye yita ku banyantege nke

Ku birebana n’ ubuzima Serivise y’ iterambere rya muntu ryuzuye izamura kandi igashyigikira ibikorwa byose biteza imbere ubuzima bukwiye kandi bwuzuye.

Serivise y’ iterambere rya muntu ryuzuye yita kandi igaha agaciro ibitekerezo n’ibikorwa byose byo kwita ku barwayi n’abanyantege nke, abafite ubumuga, n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima.

Ifatanya n’abandi gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abakozi bo kwa muganga, gushaka ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’imiti.

Muri ibi bikorwa SDHI ikorana na Paruwasi, Imiryango y’ Abiyeguriyimana, Imiryango ishamikiye kuri Kiliziya ikora mu birebana n’ubuzima, cyangwa se indi miryango yihariye ariko ikora ubutumwa busa n’ubwa Kiliziya.Ubwo butumwa bukorwa mu buryo bukurikira:

Kuvugurura imitangire ya serivisi y’ubuzima binyuze mu mahugurwa n’imenyekanisha rusange mu baturage ku birebana n’ ubuzima, bijyanye n’imyumvire n’imyemerere ya Kiliziya gatolika.

  1. Gukora ku buryo abakene n’abatishoboye bagerwaho n’ubufasha mu by’ ubuzima bushyitse kandi burambye;
  2. Guhugura abakozi bo mu Bigo by’ubuzima bya Kiliziya (FOSA), n’abandi bose bagira uruhare mu buvuzi, ku nyigisho za Kiliziya ku birebana n’ubuzima;
  3. Guhugura bihagije abaturage ku birebana no guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, ku bufatanye na serivisi ishinzwe Ubusugire bw’ ingo; 5. Kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura mu miryango no kwigisha ibirebana n’imirire myiza mu baturage; 6. Kugira uruhare mu gutangiza ibigo by’ubuzima bishya, no gukora ubuvugizi kugira ngo aho bikenewe, muri Arikidiyosezi ya Kigali, bihashyirwe.

Leave A Comment