Karidinali Fridollin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro.
Cardinal Ambongo yageze i Kanombe ari kumwe na Mugenzi we, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda kuva aho abereye Karidinali tariki 5 Ukwakira 2019.
Aje kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, irimo kubera i Kigali. Mu ngingo zizaganirwaho harimo gutegura Inteko rusange y’iri huriro iteganyijwe kuzabera i Kigali tari 30 Nyakanga 2025 kugera tariki 4 Kanama 2025.
Bamwakiranye urugwiro
Cardinal Ambongo ahagarariye Abepiskopi muri Afurika akaba n’Umujyanama wihariye mu bajyanama b’Imena umunani ba Papa Fransisiko.
Iyi nama yanitabiriwe n’abandi Bepisikopi bahagarariye Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu turere Dutandatu tugize Afurika n’Abagize Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari. Abepiskopi bitabiriye ni 11 baturutse mu bihugu icyenda bitandukanye.
Myr Emmanuel Badedjo wo muri Nijeriya, Myr Lucio Andrice Muandura wa Mozambique, Myr John Macwilliam Gordon wa Algeria, Myr Benjamin Ramaroson wa Madagaskar, Myr Willem Christiaans wa Namibia,Myr Gabriel Kumordji wa Ghana, Myr Goetbe Djitangar wa Tchad, Myr Stephen Dami Mamza wa Nijeriya, Myr Anthony Muheria wa Kenya na Myr Moko Ekanga wa DRC nabo bategerejwe muri iyi nama.
Biteganyijwe ko iyi Nama izasorerezwa i Kibeho tariki 28 Ugushyingo 2024, ku munsi w’Isabukuru ya 43 y’Amabonekerwa ya Kibeho akaba n’Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.