Tariki ya 28 Ukwakira 2024, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hateraniye imbaga y’abakirisitu basaga ibihumbi 50 baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga baje guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo n’isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa ya Kibeho.
Kuri iyi sabukuru ya 43 Bikiramariya abonekeye I Kibeho byabaye akarusho kuko byahuriranye n’umunsi wo gusoza inama y’abagize komite y’ihuriro ry’abepisikopi b’Afurika na Madagasikari (SCEAM) yaberaga mu Rwanda. Abepiskopi bagize iri huriro bakaba bifatanyije n’imbaga y’abakristu batandukanye baturutse hirya no hino ku isi baje kwizihiza umunsi mukuru wa Bikiramariya Nyina wa Jambo.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali,akaba na perezida w’inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda mu nyigisho yatanze agaruka kuri uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya n’isabukuru y’imyaka 43 amaze abonekeye mu Rwanda i Kibeho, yavuze ko Umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana batatu i Kibeho avuga Ati” ndi Nyina wa Jambo.”
Iri zina ritwigisha ingingo zikomeye z’umwemera kwacu, gukubiye mu ndangakwemera ya Kiliziya. Iyo igeze kuri Bikira Mariya aho igira iti Nyagasani Yezu Kristu Umwana w’ikinege w’Imana, Imana ikomoka ku Mana yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu abyarwa na Bikira Mariya ni uko aba Umuntu.”
Yakomeje avuga ko Imana yakunze abantu bya hebuje yohereza umwana wayo ngo adukize icyaha, adukure ku ngoyi y’urupfu, yigize umuntu muri twe kugira ngo aducungure. Avuga ko uku kwemera kugora abantu benshi bazi ikuzo ry’Imana n’ubuhangange bwayo kubyumva, ukuntu Imana ifite ijuru n’Isi mu biganza byayo yigize umwe muri twe, ukwemera kwa gikirisitu rero bijyana no kwemera ko Bikira Mariya ari Nyina w’Imana. Gusa iri hame ry’ukwemera kw’Imana yigize umuntu, ni ihame ry’ukwemera kwacu ni nabyo kwemera Bikira Mariya Nyina wa Jambo Umubyeyi w’Imana gushingiyeho.
Ati” Bikira Mariya yaje atwibutsa amayobera y’umukiro wacu yagiye yemezwa mu ruhererekane rwa Kiliziya, kandi atwibutsa byinshi mu butumwa yashakaga kutugezaho mu bihe binyuranye harimo guhindura imyitwarire mu mubano wacu n’Imana,
Izina Nyina wa Jambo ni izina ridufitiye amateka akomeye, iyo umuntu akubwiye ngo ngufitiye ijambo akakubwira ijambo aba akwinjije mu buzima bwe, ubutumwa bwa Bikira Mariya yaje kutugezaho yaravuze Ati” isi imeze nabi cyane, ntigikurikiza amategeko y’Imana bityo ikaba igiye kugwa mu cyobo, kandi koko nkuko tubibona isi yacu ntabwo imeze neza, mu ntamabara n’ibibazo bitandukanye dufite, cyane cyane intambara ziri muri Afurika”. Ibi byose nibyo yaje kutuburira, adusaba kugarukira Imana no gusenga nta buryarya, dufitanye urukundo rwa kivandimwe kugira ngo tutagwa mu bishuko.
Karidinali Kambanda asoza avuga ko Bikira Mariya yadusabye kuvuga Rozari ndetse atuma abana yabonekeye kwigisha ishapure y’ububabare burindwi bwe, kuko ari isengesho akunda. Isengesho ry’ishapure ni isengesho rifite imbaraga umubyeyi Bikira Mariya yaduhishuriye.”
Mu bepiskopi bari baje mu ihuriro ry’abepiskopi b’afurika na Madagascar (SCEAM) basoreje i Kibeho kwifatanya n’abakristu guhimbaza umunsi mukuru wa Nyina wa Jambo n’isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa ya Kibeho bagarutse ku cyabazanye ku butaka butagatifu bwa Kibeho ndetse bashimira n’abepiskopi bagenzi babo n’abakirisitu gatolika bo mu Rwanda uko babakiriye.
Myr Stephen Dami Mamza wo muri Nigeriya akaba ari nawe munyamabanga wa SCEAM, mu izina rya peredida wa SCEAM Karidinali Fridolin yashimiye abepisikopi babakiriyena ,Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko inama bari gutegura y’abepisikopi b’Afurika izabera mu Rwanda , n’abakristu bose babafashije mu nama bajemo itegura iryo huriro ry’abepisikopi b’afrika rizabera I Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 30/07/2025 kugeza tariki ya 04/08/2025. Agira ati”Mfite ikizere cy’uko umwaka utaha tuzahurira hano mu Rwanda turi abepisikopi 200, kandi n’ibishoboka ruzagaruka gusengera hano dushimira Imana . Turashimira leta y’u Rwanda n’abatwakiriye bose ,Imana ikomeze ibahe umugisha.”
Myr Moko Ekanga wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abepisikopi bo mu karere k’ibiyaga bigari (ACEAC) yavuze ko baje gusaba amahoro kuko bayakeneye. Ati’’ Twaje gusaba amahoro kuko turayakeneye, ubu imwe mu mipaka yo mu biyaga bigari irafunze, hamwe na hamwe hari impunzi, inzara n’intambara, gusa twe twarananiwe niyo mpamvu twaje kubitura Umubyeyi Bikira Mariya.’’
Myr Celestin Hakizimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro yavuze ko bishimiye kubana n’abepiskopi baturutse mu mahanga bakifatanya nabo guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya i Kibeho. Avuga ko Bikira Mariya Nyina wa Jambo yabakiranye ubwuzu, abasaba ko nibasubira mu bihugu byabo bazabwira abapadiri n’abakirisitu babo ko Umubyeyi Bikira Mariya yabasuye i Kibeho, bakazaza kumusura no kumutega amatwi, banamutera inkunga kuko bakeneye kwagura i Kibeho. Ati “Hakenewe ahantu hahagije abantu bazajy abasengera ndetse n’aho tuzajy twakirira abantu.
Kuri uyu munsi mukuru kandi imbaga y’abateraniye i Kibeho baboneyeho kwifuriza Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali isabukuru y’imyaka 4 ishize atorewe na Papa Fransisco kuba Karidinali wa mbere w’u Rwanda kuko yatowe ku wa 28 Ugushyingo 2020.