Nk’uko byagiye bikorwa mu zindi Paruwasi gusangira Noheli n’abakene kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024 Komisiyo y’iterambere ryuzuye rya Muntu (Caritas) yo muri Paruwasi Saint Joseph Gahanga, yasoje umwaka isangira Ubunani n’abakene n’ab’intenge nke.
Hatanzwe ibikoresho bitandukanye ndetse n’ibiribwa mu rwego rwo kubafasha gusoza umwaka neza ndetse no kubatera inkunga ku mibereho itandukanye barimo.
Umwe mu bakene batewe inkunga y’ibiribwa avuga ko yishimira iki gikorwa cya Kiliziya ndetse kuri bo ari ikimenyetso cy’urukundo bigishwa mu ijambo ry’Imana.
Ati ” Kuba twasangiye twese baduhurije hamwe n’ikintu cyiza dukwiye kwishimira ndetse bikatubera urugero rwiza rwo gukundana no gufasha abandi, nubwo bamfashije nange ubu hari uwo mfite icyo ndusha ndetse niyo ntacyo naba mfite namuha kuri ibi mpawe kandi twese bikatunyura kuko biba bivuye ku mutima ukunda”.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gahanga Jean Marie Vianney NTACOGORA avuga ko bateguye iki gikorwa cyo gusangira n’abatishoboye mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu byishimo.
Ati ” Twabahaye ibyo kurya imyambaro ndetse n’isabune yo kubafasha kumesa no kwisukura bakazahimbaza iminsi mikuru bakeye kuri Roho no ku mubiri”.
Padiri NTACOGORA avuga ko atari igikorwa gkorwa gusa mu minsi mikuru ahubwo ko ibikorwa byo kwita ku batishoboye bikorwa hagamije kubavana mu bukene no kubaremamo icyizere cy’ubuzima.
Ati ” Mu minsi mikuru twabyita nk’umwihariko kuko nabo baba bagomba kuyizihiza kandi bishimye niyo mpamvu rero tubazirikana mu byo dukora byose mu bihe nk’ibi mu rwego rwo gusangira ibyishimo nabo”.