Mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana ndetse no gufasha abari mu mirire mibi kuyivamo Caritas Kigali mu ishami ryayo ry’ubuzima (santé) yashyizeho gahunda yo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ndetse no kumenya guhinga akarima k’igikoni hagamijwe kongera imirire myiza mu muryango.
Ibi bikorwa byo kurwanya igwingira mu bana babifashwamo n’abakorerabushake aho babakurikirana umunsi ku wundi ndetse bakabashishikariza kugira isuku bakanabatoza kumenya gutegura indyo yuzuye.
Si ibyo gusa kuko Caritas Kigali inafasha akarere ka Gakenke na Rulindo mu bikorwa byo kurwanya igwingira aho bakurikirana imiryango ifite abana bari mu mirire mibi bakabafasha kuyivamo.
Mu bijyanye no guteza imbere imirire myiza n’imikurire myiza y’abana; Caritas Kigali ifatanya n’inzego zibishinzwe mu turere twa Rulindo na Gakenke gukurikirana imikorere y’Ingo mbonezamikurire(ECD). Muri Rulindo hari ECD 780, naho muri Gakenke hakaba 919; hakabarirwamo abana 23.228 muri Rulindo , na 29.398 muri Gakenke. Muri aba bana, abakobwa ni 51,27%, abahungu 48,73%.
Muri iyi gahunda hanatangwa ibikoresho bikenewe kugira ngo izi ngo zikore neza uko bikwiye.
Mu tundi turere ibi bikorwa bikorerwa mu Bigonderabuzima bya Kiliziya.