• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ese koko Kiliziya ntishyigikiye gahunda yo kuboneza urubyaro?

Nyuma y’aho Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bansinye ku itangazo ribuza abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza kubaha ubuzima birinda gukuramo inda abantu benshi bagize icyo babivugaho banenga uburyo ibyo basaba bishobora guteza ikibazo cyo kubyara abana benshi umuryango udashoboye kurera.

Ibi babishingiye ku itegeko ry’Imana rivuga ko riti rigira riti “Ntuzice umuntu” aha bigashimangira ko kwica ari icyaha kandi ko gukuramo inda ku bushake ni icyaha gikomeye, ndetse ari ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.

Aha ninaho bahise basobanura ko ibigo nderabuzima, n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika bitemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda.

Ingeri z’abantu zitandukanye zanyujije ibitekerezo byazo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo Kiliziya Gatolika yatangaje bishobora gutuma abantu babyara abo batateganyije kurea ndetse bikaba byatuma habaho ubwiyongere bw’abantu benshi igihugu kidafitiye ubushobozi.

Ese Koko Kiliziya ntishyikiye Gahunda zo kuboneza urubyaro? 

Igisubizo kuri iki kibazo ni Oya kuko kiliziya ishyigikiye gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse ikanabyigisha mu bigo nderabuzima no mu mavurirobyazo.

Icyo Kiliziya idashyigikiye ni ugukuramo inda ndetse ikanamagana yivuye inyuma ko muri serivise batanga ibyo bitarimo kandi bagasaba buri wese kubaha ubuzima.

Uretse nibyo Kandi servise z’Ubuzima muri Kiliziya zigisha ku buzima bw’imyororokere kugira ngo bifashe abantu kwimenya no kugenza imikorere y’umubiri wabo.

Aha ni naho bahera babigisha kubara ukwezi k’umugore kugira ngo bibafashe guteganya imbyaro bakoresheje uburyo bwa Kamere.

Impamvu Kiliziya ikoresha iri jambo Guteganya Imbyaro aho kuvuga kuboneza urubyaro ni ukugira ngo ababyeyi bacengerwe n’igigisho ko bagomba kubyara abo bamaze guteganyiriza kandi bakabyara bateganya ibizabatunga.

Ese hari abakoresheje uburyo bwa kamere babasha kugera ku ntego yo guteganya imbyaro?

Mu nyigisho zagiye zihabwa abaturage babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya ubu buryo bwagaraje ko uwabukoresheje neza atabyara indahekana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro avuga ko impamvu yasabye ko ubu buryo bwitabwaho ari uko hari imiryango ibukoresha ntibabyare indahekana.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko abakangurambaga ba Caritas bakwigisha abaturage kumenya gukoresha uburyo bwa Kamere mu guteganya imbyaro kuko ari uburyo bwiza kandi butagira ingaruka ku buzima bw’umuntu”.

Ati “Uburyo bwa Kamere bwo guteganya imbyaro bwagombye kwigishwa mu ba Kirisitu bugakoreshwa kuko ari uburyo bwiza kubabukoresha neza kandi nta ngaruka bufite igihe abashakanye bamenye kubara neza ukwezi k’umugore no kwifata mu gihe cy’uburumbuke.

Iyi gahunda ntabwo ibangamira uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gukoresha imiti ya kizungu ahubwo biruzuzanya kuko byombi bifasha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

Aha niho Padiri Twizeyumuremyi ahera avuga ko uburyo bwa kamere bwakwitabwaho bugahuzwa n’uburyo busanzwe bityo umuntu akihitiramo uburyo bwiza bwo gukoresha bumunogeye.

Ubuhamya butangwa n’imwe mu miryango yitabiriye gukoresha buno buryo bwa Kamere Caritas ya Kigali ibinyujije mu mubigo nderabuzima biyishamikiyeho mu mwaka wa 2017 yashoboye guha ubu buryo ingo nshya zigera ku 2383 ziyongera ku ngo zisanzwe zikoresha ubu buryo zingana ni 4379 muri gahunda yo guteganya imbyaro hifashishjwe uburyo bwa kamere.

Ababyeyi bigishijwe uburyo bushingiye kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya myibarukiro (imyanya igenga kororoka) no kuyubahiriza, bunashingiye na none kumenya n’ibijyanjye n’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke biboneka mu kwezi k’umugore.

Bigishijwe no kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama, n’uburyo buha umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye agaciro kawo kuko bikorwa mu bumvikane bwa bombi.

Umuryango wa Ndayisaba Bernard na Mukampunga Ernestine barashakanye tariki ya 6/12/1999 bafite abana 4 bakaba batuye mu karere ka Kamonyi umurenge wa Rugarika akagari ka Kagangayire umudugudu wa Sheli. Batangiye kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa kamere mu kwezi kwa 11/2003.

Impamvu bavuga ko bahisemo ubu buryo bari barabyigishijwe mu nyigisho zitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa, bahitamo ko aribwo buryo bazakomeza kuko bw’ubahiriza imyizerere yabo.

Icyo byabamariye nuko umubano wabo warushijeho kuba mwiza, bamenya akamaro k’ibiganiro mu mubano w’abashakanye kuko byabasabaga kuganira kenshi mu buryo bunyuranye kugirango batabyara indahekana.

Ndayisaba Bernard ubwe yemeza ko byatumye arushaho kumenya imikorere y’umubiri w’umugore we arushaho kumushimira ndetse no gushimira Imana ko yamuhaye icyo yayisabye.

Ati « Numvise agaciro k’umushyikirano mpuzabitisina w’abashakanye kubera uburyo dukoresha budusaba guhura mu bihe nyabyo kandi urushaho kuduhuza kuko tuba dukumburanye ».

Ese Kiliziya ibuza abakirisitu gukoresha imiti iboneza urubyaro?

Igisubizo nacyo ni Oya kuko ntabwo ibuza abantu gukoresha imiti iboneza urubyaro ahubwo yo yigisha uburyo bwo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere kugira ngo muntu ku giti cye ahitemo ubumunogeye.

Bamwe mubakoresha imiti mu kuboneza urubyaro batangaza ko babiterwa ahanini no kudasobanukirwa kubara neza ukwezi k’umugore bagahitamo uburyo buboroheye.

Gwiza Aime Grolia avuga ko akoresha ibinini ariko ko amenye kubara neza ukwezi kwe, akamenya igihe yasamira inda, avuga ko nawe yahitamo gukoresha uburyo bwa kamere.

Ati “ Ngira ukwezi guhindagurika niyo mpmvu ntizera neza ko nkoresheje uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro byakunda. Gusa ndashaka gutangira nkabara ukwezi kwange kuko nasanze mbyitayeho neza nabukoresha nange nkajya menya igihe nsamiraho”.

 

 

Leave A Comment