Mu nteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025, muri Centre St Paul yafunguwe ku mugaragaro na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yashimiye Caritas Kigali ibikorwa byiza yakoze kuko byose byashyize imbere kwita kubatishoboye.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda mu gutangiza iyi nama yavuze ko iyi nama ibafasha gusuzuma uko umwaka wagenze bareba aho bageze no kureba ibibategereje imbere.
Ni inama yahuje Abapadiri bakuru ba Paruwasi, abayobozi b’Ibitaro nab’Ibigo Nderabuzima, Abahagarariye Imiryango y’abihayimana n’abalayiki bahagarariye izo nzego zombi mu maparuwasi, abakozi ba Caritas na CDJP n’abandi barebeye hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ikenurabushyo ushize kuva mu kwezi kwa 09/2023 kugeza mu kwezi kwa 08/2024, ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka munshya w’ikenurabushyo wa 2025.
Antoine Cardinal Kambanda yashimye uburyo ibikorwa byose cya caritas byibanda ku mibereho y’Abatishoboye detse ntibibagirwe na babandi baciye bugufi batajya bibukwa n’uwo ariwe wese.
Yagize ati “Ndabashimira uburyo dufatanya gahoro gahoro kugira ngo duhashye ubukene. Muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane Kiliziya irimo, turasubiza amaso inyuma tureba ibyo Kiliziya yakoze byose, hari abantu bagira ngo wenda ahari ntacyo dukora kandi dufite ibikorwa byinshi. Ni byiza ko iyo umuntu atanze, ukuboko kw’ibumoso kudakwiye kumenya icyo ukw’iburyo kwatanze ariko mu rwego rwo gufatanya n’abandi bifite akamaro, mbashimiye uburyo mufasha abandi kwiyunga n’Imana n’abantu ubwabo kuko barabikeneye, bataretse no kwiyunga n’ibidukikije kuko nabyo bisigaye bihangayikishije.’’
Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze Ko impamvu hategurwa inteko rusange ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyo bagezeho n’ibigisigaye kugira ngo bafate ingamba.
Yavuze kuri bimwe mu byo bakora harimo gufasha abatishoboye gutanga ubutabazi no gufasha abantu kugira imibereho myiza, guherekeza imfungwa n’abagororwa, gutegura abagiye kurangiza ibihano bagasubira mu muryango nyarwanda n’ibindi.
Yagarutse kuri bimwe mu byo bari basabwe muri Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu iteganya bikorwa ry’imyaka 5, harimo kwigisha ururimi rw’amarenga, avuga ko babitangiye gusa hakiri urugendo, kudakumira abafite ubumuga nabyo babigeze kure barushaho guhugura abantu mu nzego zinyuranye kugira ngo babashe kubana neza n’abantu bafite ubumuga.
Ati ‘’ Uyu mwaka wa 2025 ni umwaka wa nyuma w’igenamigambi bityo dufite icyizere ko ibyo twiyemeje uyu mwaka bizaba byarangiye kandi twaranabirengeje. Igenamigambi ry’imyaka 5 iri mbere twiteguye gukora cyane kugira ngo turusheho korohereza abantu kubona serivisi n’ibindi.”
Mu mwaka wa 2024 Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yakoresheje arenga Miliyari 1 na Miliyoni 600 y’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, kwishyurira abana batishoboye amashuri gufasha mu mishinga iciriritse y’abatishoboye, gufasha mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge, no mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubudaheranwa.