• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Baravuga imyato uburyo imyuga yabateje imbere

Ubuhamya butangwa n’abize mu kigo cy’imyuga cya TVET Butamwa bavuga ko kwiga imyuga byababereye umusingi w’iterambere kuko nta muntu ubura akazi yarize imyuga.

Ubuhamya bwa Rose  Iradukunda, ukora umwuga wo gutunganya imisatsi ni bumwe mu bwahindura ubuzima bwa benshi burimo no kumenya gutinyuka kwihangira imirirmo.

Iradukunda yavukiye i Masaka  muri 1998. Mu mwaka wa  2021 yakurikiranye amasomo amara umwaka umwe yo gutunganya imisatsi mu kigo cya TVET Butamwa. Ubu afite ‘salon de coiffure’ i Gikondo mu murenge wa Kigarama akoreshamo abakozi 7 barimo abakobwa 5, abahungu 2 ahemba umushahara kuva kuri 50.000Frw kugera kuri 150.000Frw ku kwezi.

Iradukunda avuga ko buri kwezi yibarira umushahara wa  480.000Frw akabasha gukemura ibibazo bye ndetse agafasha umuryango we.

Ikindi avuga nuko umuntu adakwiye gutinya kwikorera ahubwo akwiye gutinyuka akihangira imirimo kuko aribyo bimufasha gutera imbere kuruta gukorera abandi.

Ati «  Nabanje gukorera abandi nkagenda nitegereza nkasanga nta bikoresho bihambaye basabwa kugira ngo bakore neza aka kazi nsanga icyambere ari ubumenyi no gutinyuka narabikoze mbona biremeye ubu rero nibyo ubona ndimo hano kandi birinjiza.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ibyara inyungu itari iy’ubuhinzi, Caritas Kigali ifasha urubyiruko kwiga imyuga; binyuze mu kigo cy’imyuga giherereye muri Paruwasi ya Butamwa Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, Umugi wa Kigali aari navyo Iradukunda yizemo.

Mu mwaka wa 2023 na 2024 harangije abanyeshuri 373, barimo abize gusudira 117, ubudozi 112, gutunganya imisatsi 144.

Mu ishuri rya VTC Butamwa hari amashami y’imyuga atandukanye arimo, Ubwubatsi, Ubudozi, Gutunganya imisati, Gusudira, Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe).

Mu mashami yose bahiga kuva ku mezi atatu kugera ku mezi atandatu bagahabwa impamyabushobozi ariko mu ishami ry’Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe) bahiga umwaka ndetse ubishaka akaba yakomeza akiga n’imyaka ibiri.

Ikigo cya VTC Butamwa gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 400 biga bacumbikirwa.

Leave A Comment