Mu nteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yateranye tariki ya 8 Mutarama 2025 yagaragaje ko gahunda ya Caritas Iwacu yatanze umusaruro kuko yabashije gukusanywamo Miliyoni 11.238.990 Frw.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali asobanura iyi gahunda yavuze ko igamije kuzamura ubushobozi bwa Caritas zo muri Paruwasi.
Ati ” Gahunda ya ‘Caritas Iwacu’ ni gahunda igamije kongerera ubushobozi Caritas zo muri Paruwasi. Yatangijwe muri 2022-2023, Paruwasi zimaze kuyitangiza ni 10.
Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro kugeza mu mpera z’umwaka w’ikenurabushyo wa 2023-2024 hamaze kuboneka 11.238.990 frw akoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku batishoboye, kurihira abana baturuka mu miryango itishoboye.
Bimwe mu byakozwe mugufasha abatishoboye
Hagaragajwe uburyo gahunda yo gufasha abatishoboye yakozwe ishyirwa mu bikorwa aho hatanzwe imibyizi ku bantu 130 ihanye n’agaciro k’amafaranga 368,600frw, gufasha imfungwa n’abagororwa 1,693 byatwaye angana 11,291,350frw, kuvuza abatishoboye 3,306 byatwaye angana na 13,320,392frw, kugaburira abashinje 2,697 byatwaye angana 13,064,070frw, gutanga amafaranga y’ingendo ku bakene 194 byatwaye 741,800frw, kwambika abambaye ubusa 636 byatwaye 2,331,500frw, gufasha abafite ubumuga 84 byatwaye 26,649,378 frw, guherekeza abakobwa babyariye iwabo 291 byatwaye angana 4,811,100frw, kubakira abadafite aho baba 17 byatwaye 1,477,560 frw, gufasha abageze muzabukuru 66 byatwaye 12,952,500 frw.
Hari kandi ibyakozwe mu burezi harimo abana 1,616 bafashijwe n’ imiryango yAbihayimana, abana bafashirijwe muri Caritas za Paruwasi, abana 47 baturuka mu miryango itishoboye bafashijwe na caritas za Paurwasi, abana 151 baba mu buzima bwo mu muhanda, abana 74 bafite ubumuga.
Padiri Twizeyumuremyi abwira abitabiriye Inteko Rusange yavuze ko hatangizwa ‘Caritas Iwacu’ hari hakenewe uburyo bwatuma mu mezi cumi n’abiri y’umwaka Caritas ya Paruwasi iba ifite icyo ifashisha umukene uyigana.
Ati “ Twasanze tugomba kurenga “Caritas ihabwa” ,tukagira “Caritas itanga” niyo ntego kandi yatangiye gutanga umusaruro kuri Paruwasi yayitangije”.
Impamvu ya gahunda ya “CARITAS IWACU” nk’uko Padiri Twizeyumuremyi akomeza abisobanura avuga ko uko isi igenda ihinduka mu mitekerereze, no mu mikorere, ariko abantu bagenda barushaho kwirebaho,ku buryo inkunga zageraga muri Caritas ngo ifashe abakene zagiye zigabanuka cyane.
Ati “ Abakene bo tuzabahorana, duturanye nabo iwacu, kandi bahora badukomangira ku muryango dukeneye kubabonera igisubizo ku bibazo bafite”.