Abarimu n’abakozi ba Butamwa VTC basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ku bijyanye no gutegura imfashanyigisho “documents pédagogiques” mu rwego rwo kurushaho gutanga uburezi bufite ireme ku banyeshuri biga imyuga muri iki kigo.
Nyirishema Germain wahoze ari umwarimu w’ubwubatsi muri Butamwa VTC niwe watanze amahugurwa aho yashishikarije abarimu kwigisha abanyeshuri bifashishije ibikoresho bituma bacengerwa n’amasomo bahawe.
Ati ” Twabahuguye uko bategura imfashanyigisho igihe bigisha abanyeshuri, kuko hano biga imyuga ni byiza ko umwarimu atanga isomo yereka abana ibikoresho byifashishwa mu isomo ari gutanga. Aha natanga urugero nko kwigisha gusuka ntabwo wabyigisha abanyeshuri utaberetse imfashanyigisho zirimo imisatsi bifashisha basuka , ibipupe bigiraho gusuka ndetse abatangiye kubimenya bakaba batangira kubyitoreza no kuri bagenzi babo kugira ngo barebe ko babimenye neza”.
Nyirishema avuga ko ariko bigomba kuba no kuyandi masomo yigishwa mu yandi mashami kugira ngo abanyeshuri barusheho gukora imyitozo ngiro kuruta uko babyiga mu magambo.
Nyirishema asobanura ko iyo mwarimu ari bwigishe aba agomba gutegura amasomo yigisha uwo munsi yifashishije ikidanago kugira ngo arebe niba ibyo yateguye byose yabyigishije yasanga atabashije kubitanga uko bikwiye akaba yategura andi masaha make yo gutangamo iryo somo.
Umuyobozi wa Butawa TVET School Nizeyimana Jean Claude, avuga ko guhugura abarezi muri iki kigo ari intego bihaye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kubahugura mu masomo batanga buri munsi.
Ati ” Nibyo koko mubyo bahawe harimo kumenya kwifashisha imfashanyigisho mu gihe bigisha, no kumenya gutegura gahunda y’amasomo bari bwigishe ibyo nakwita mu rurimi rw’amahanga (documents pédagogiques) kugira ngo barusheho gutanga ubumenyi bwuzuye kandi bufite ireme”.
Abahawe amahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi butandukanye bwo kumenya gutegura imfashanyigisho nubwo bari basanzwe babikora.
Mbere yo gutanga isomo bagomba kubanza kuritegura mu gitabo cyabugenewe bigafasha mwarimu kwigisha akurikije ibyo yateguye muri icyo gitabo (journal de classe).
Mu ishuri rya VTC Butamwa hari amashami y’imyuga atandukanye arimo, Ubwubatsi, Ubudozi, Gutunganya imisati, Gusudira, Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe).
Mu mashami yose bahiga kuva ku mezi atatu kugera ku mezi atandatu bagahabwa impamyabushobozi ariko mu ishami ry’Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe) bahiga umwaka ndetse ubishaka akaba yakomeza akiga n’imyaka ibiri.
Ikigo cya VTC Butamwa gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 400 biga bacumbikirwa.