• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bwa Papa Fransisko ku munsi mpuzamahanaga w’abarwayi

Tariki ya 9 buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025 ku Isi hose abarwayi barazirikanwa ndetse bakitabwaho hakabaho no gusangira ifunguro.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 33 Papa Fransisiko yabageneye ubutumwa bukubiyemo ihumure ndetse no kubakomeza mu burwayi bwabo.

Ubutumwa bwe butangizwa n’Ijambo ry’Imana rigira riti “Ukwizera ntigutamaze” (Rm 5, 5) kandi kudutera imbaraga mu gihe cy’ibigeragezo.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti bavandimwe nkunda, turizihiza ku nshuro ya 33 umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, muri uyu mwaka wa Yubile y’imyaka 2025, aho Kiliziya iduhamagarira guhinduka Abagendana Amizero.

Ibyo tubiherekezwamo n’Ijambo ry’Imana. Mutagatifu Pawulo aduha ubutumwa budutera imbaraga: «Ukwizera ntigutamaze » (Rm 5, 5), ndetse kudutera imbaraga mu bigeragezo.

Iyo mvugo irahumuriza ariko ishobora no gutuma umuntu yibaza byinshi, cyane cyane abababaye. Urugero: umuntu yakomera ate mu gihe azahajwe n’indwara zikomeye, zimutesha agaciro, kandi zavurwa ku kiguzi kiri hejuru bisumbye ubushobozi bwe?

Umuntu yagumana imbaraga ate mu gihe, hejuru y’ububabare bwe, abona n’ububabare bw’incuti ze, nk’abavandimwe be ba hafi badafite ubushobozi bwo kumufasha?

Muri icyo gihe, twiyumvamo inyota yo gutabarwa n’abaturusha imbaraga: dukeneye ubuvunyi bwa Nyagasani, Ubuntu bw’Imana, ingabire zayo, imbaraga zayo ari nazo ngabire za Roho Mutagatifu (reba Gatigisimu ya Kiliziya gatolika, 1808).

Mucyo dufate umwanya muto tuzirikane uko Imana ihora iruhande rw’abababara, by’umwihariko mu bintu bitatu bibigaragaza: uguhura, ingabire no gusangira.

1.Uguhura. Igihe yezu yohereje abigishwa mirongo irindwi na babiri mu butumwa (reba Lk10,1-9), yabashishikarije kubwira abarwayi bati « Ingoma y’Imana ibari hafi » (Lk 10,9). Mu yandi magambo, yabasabye gufasha abarwayi kwiyakira mu bubabare barimo ndetse uburwayi bukababera umwanya wo guhura n’Imana.

Mu burwayi bwacu, niba ku ruhande rumwe dushobora kumva intege nke zacu nk’ibiremwa, intege nke z’umubiri, imitekerereze Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, tariki ya 09 Gashyantare 2025 Page 2 of 3 Byahinduwe mu Kinyarwanda n’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda 2 ndetse n’iza roho, ku rundi ruhande twumva neza uburyo Imana ibabarana natwe, muri Yezu Kristu, igasangira imibabaro natwe.

Ntabwo idutererana ahubwo iradutungura ikaduha ingabire yo kwihangana, ingabire tutari twiyiziho kandi tutakwiha twebwe ubwacu. Indwara ihinduka amahirwe y’umuhuro uduhindura, ni ukuvumbura urutare ntayegayezwa twegamira kugira ngo dushobore guhangara imihengeri y’ubuzima.

Ni ubuhamya budukomeza ndetse no mu gihe twitanga kubera ko tuba tuzi neza ko tutari twenyine. Niyo mpamvu bavuga ko mu bubabare haba hihishemo iyobera ry’umukiro butuma dusogongera ku ihumure riturutse ku Mana kugeza ku rwego rwo «kumenya ubusendere bw’Ivanjili n’amasezerano yayo yose.

Ijambo Papa Yohani Pawulo II yagejeje ku rubyiruko, tariki ya 12 nzeri 1987

Ibyo biratugeza ku ngingo ya 2 yo gutekerezaho: Impano. Kimwe no mu bubabare, ntabwo twigera dutekereza ko ukwizera guturuka kuri Nyagasani kandi ko ari impano twakira kandi tukayikoresha tuba indahemuka ku budahemuka bw’Imana , nk’uko imvugo ya Madeleine Delbrêl ibivuga mu gitabo cye ‘Nous autres, gens des rues, Livre de vie, 1966’.

Byongeye, amizero yacu abonera umwanya mu izuka rya Kristu, mu bugingo bw’iteka. Pasika ye niyo yonyine iduha ikizere ko ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu  (Rm 8, 38-39).

Inkomoko zose z’urumuri zifasha mu guhangana n’ibigeragezo n’izindi ngorane z’ubuzima, zivuka kuri uko kwizera gukomeye

Ikirenze kuri ibyo, Uwazutse agendana natwe, yigira umusangirangendo wacu nk’uko yabikoreye abigishwa ba Emawusi (reba Lk 24, 13-53). Kimwe nabo, natwe mu gihe tugenda tuganira ku kababaro kacu, ibiduhangayikishije, ibyadutengushye, dushobora kumva Ijambo rye rituyobora rikadukomereza imitima.

Dushobora kumumenyera mu imanyura ry’Umugati, mu gikorwa cyo kutwereka ko ari kumwe natwe, bikadutera imbaraga ndetse bikanatwongerera amizero ko ari bugufi yacu.

Gusangira : Ahantu umuntu ababarira akenshi haba ari n’ahantu yasangirira n’abandi ibiganiro, bakungurana byinshi. Inshuro nyinshi, ku buriri bw’umurwayi tuhigira kugira amizero. Ni inshuro zingahe umuntu yigishwa kugira ukwemera no kuba hafi y’abababaye! Ni kangahe umuntu avumbura urukundo igihe yegereye abarukeneye cyane! Mu yandi magambo umuntu agenda yimenya ko yaba “malayika”

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, w’amizero, ko Imana ituma bamwe ku bandi ariko bose bagahabwa ubutumwa: abarwayi, abaganga, abaforomokazi, abagize umuryango, incuti, abapadiri, abiyeguriyimana; bagatumwa aho bari mu miryango, mu mavuriro, mu bigo nderabuzima no mu bitaro.

Ni iby’agaciro gakomeye kubona ubwiza n’akamaro k’ayo mahuriro, soko y’ingabire zitandukanye kandi tukabyandika mu mitima yacu ubutazabyibagirwa: kutibagirwa inseko nziza y’umuganga utwakirana ubwuzu, indoro nziza kandi ishimira y’umurwayi, isura nziza ya muganga cyangwa y’umukorerabushake ugerageza kumva umurwayi, isura nziza ihangayikiye umurwayi, isura y’uwo mwashakanye, y’umwana wawe, y’incuti magara.

Urwo ni urumuri rw’agaciro gakomeye umuntu agomba gusigarana kuko no mu mwijima w’ikigeragezo, ntirutanga imbaraga gusa ahubwo runatanga icyanga nyacyo cy’ubuzima, mu rukundo no mu kwegerana (reba Lk 10, 25 – 37).

Nshuti bavandimwe murwaye, bavandimwe mwita ku bababara, muri iyi yubile mufite akazi katoroshye kabareba. Ukugendana n’abandi kwanyu ni ikimenyetso kigaragarira buri wese. Ijwi ryanyu riragenda rikarenga ibyumba n’uburiri byo kwa muganga, aho muri. Murateza imbere kandi mu rukundo « ibikorwa bigiye umujyo umwe muri sosiyete », ntabwo byoroshye kubigeraho ariko mu bwiyoroshye no mu bwitange byashobora kugeza urumuri n’ibyishimo aho bikenewe.

Kiliziya yose irabashima! Nanjye ubwanjye ndabashima kandi ndabasabira, mbaragije Umubyeyi Mariya, Buzima bw’abarwayi, binyuze mu magambo abavandimwe batabarika bamubwira: Mu gicucu cy’impuhwe zawe niho twikinze, Mubyeyi Mutagatifu w’Imana.

Wite ku masengesho yacu kuko turugarijwe, udutsindire ibyago, Mubyeyi w’ikuzo kandi wahawe umugisha.

Mbahaye umugisha, nywuhaye imiryango yanyu n’abaturanyi banyu kandi ndabasaba ngo namwe ntimwibagirwe kunsabira.

 

Leave A Comment