Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku barwayi kuri iki cyumweru mu Bitaro bya Ruli biherereye mu karere ka Gakenke hakusanyijwe inkunga isaga 1000000frw yo gufasha abarwayi.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo byo kwifatanya n’abarwayi wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi ukuriye Komite y’Ubuzima mu bitaro bya Ruli akaba anashinzwe Komisiyo y’iterambere ryuzuye rya Muntu muri Arikdiyosezi ya Kigali.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali akaba anakuriye Komite y’Ubuzima mu bitaro bya Ruli yasuye abarwayi
Padiri Twizeyumuremyi yasomeye abkirisitu ubutumwa bwa Papa Fransisiko bwo ku munsi mpuzamahanga wo kwita ku barwayi bwari ubutumwa bwatanzwe bwa insanganyamatsiko igira iti Ukwizera nigutamaze (Rm5,5).
Abarwayi bahawe Ifunguro ku munsi wabo
Paditi Twizeyumuremyi yasabye abitabiriye kwizihiza uyu munsi gukomeza kwita ku barwayi ndetse no kuzirikana impano y’ubuzima.
Ati “ Ubutumwa bwa Nyirubutungane Ppa Fransisiko budushishikariza guhumuriza no kuba hafi abarwayi n’abari mu kaga kugira ngo twongere tubarememo imbaraga zo kumva icyanga cy’Ubuzima”.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi niwe wabaturiye igitambo
Mu ibi birori kandi hakusanyijwe imfashanyo , igizwe n’ibiribwa bitandukanye, ndetse n’amafaranga by’agaciro gasaga 1000000frw.
Habaye n’igikorwa cyo guha abarwayi imfashanyo, n’ifunguro , indi mfashanyo izakomeza gufasha abarwariye mu bitaro bya Ruli .
Abarwayi bahawe ifunguro bashimye iki gikorwa cyo kubazirikana ku munsi wabo basaba ko cyaba buri gihe hatabayeho kurindira umunsi nyirizina wabahariwe.
Kwegera abarwayi ni imwe mu nzira yo kubahumiriza mu burwayi bwabo kuko bibongerera ikizere cy’ubuzima ndetse bakabona ko bitaweho binyuze mu mpuhwe n’urukundo bagiriwe.