• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubutumwa bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bujyanye no kwibuka

Nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro” (Ef. 4, 2-3)

Muri iki gihe cy’Icyunamo Abepisikopi gatolika mu Rwanda bakanguriye abanyarwanda gushyira hamwe bose mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ubutumwa bwashyizweho umukono na Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Komisie y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda buvuga ko Kwibuka kuri iyi nshuro ya 31 bihuriranye n’igihe cy’Igisibo kitwibutsa ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu umucunguzi wacu.

Ati “Imyaka 31 irashize Jenoside ibaye mu gihugu cyacu, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni, kandi igasenya byinshi. Ni igihe twebwe abakristu turangamira umusaraba wa Kristu, twakomoyeho umukiro. Tubanje rero kwifatanya n’umuryango nyarwanda wibuka ariko cyane cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 tubabwira tuti: “nimukomere”.

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko mu kwibuka inabi yaranze amateka y’Abanyarwanda ari ngombwa gusubiza amaso inyuma kugira ngo dutangarire imbaraga z’Abanyarwanda mu kongera kuremarema umuryango no kwiyubakira igihugu, mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “ Ni amateka ashaririye ariko akwiye kudusigira isomo rikomeye ritwigisha ko abashyize hamwe bagamije kubaka badakwiye gucika intege”.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibinyujije muri serivisi zayo cyane cyane Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, ntiyahwemye kandi ntizahwema gutanga umuganda wayo mu rugendo rw’Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yakomeje guherekeza abiyemeje kugenda mu rugendo rugana gusaba no gutanga imbabazi.

Kiliziya ikomeje gusaba abakoze n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 gusaba imbabazi, ikanashishikariza abarokotse kuzitanga kugira ngo umuryango nyarwanda ukomeze kwiyubaka. Imbabazi ni icyomoro ngombwa kugira ngo tubashe koroherwa n’ubusharire bw’amateka, hanyuma turebe imbere, abadukomokaho bazashobore kuba mu gihugu kizira amacakubiri.

Ijambo ry’Imana riratubwira riti «Nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro» (Ef. 4, 2-3).

Uwo mutima umwe niwo ushobora gutuma twubaka, maze ibyo twubatse bikaramba, kandi tukabaho mu mahoro. Iyo abantu bashyize hamwe, nta kibi kibasha kubinjirana ngo kibatatanye. Nyuma y’iyi myaka 31 ishize, Abanyarwanda muri rusange n’abakristu by’umwihariko, dukwiye kwireba mu ndorerwamo y’ubumwe.

Mu isengesho rye, Yezu yasabiye abazamwemera bose kuba umwe, arifuza ko abazamwemera bagera ku bumwe bushyitse: “ Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi imenye ko ari wowe wantumye. Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe, mbe muri bo, nawe ube muri njye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze” (Yh 17, 21-23).

Muri uyu mwaka Kiliziya irahimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 ishize Yezu yigize umuntu akaduhishurira Imana Data, na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili ye imaze igeze mu Rwanda. Ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo Nyagasani yatugiriye hano iwacu mu Rwanda. Ariko ni n’uburyo duhawe kugira ngo twange ikintu cyose gihabanye n’Ivanjili y’urukundo kikaba cyashobora kudusubiza mu icuraburindi ry’urwango, ry’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi.

Muri urwo rwego rero, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro iragumya gushishikariza Abakristu n’abandi bose b’umutima mwiza kwiyambura umutima w’inabi ahubwo bagaharanira ibyubaka amahoro n’ituze hagamijwe ubumwe n’ubudaheranwa.

Ku buryo bw’umwihariko, urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye guhamya ibirindiro mu ndangagaciro zibafasha gukurana umutima w’abantu. Umuco wo kwita ku cyiza, guharanira ukuri, kwiyubakamo ubunyangamugayo ni wo uha abakiri bato kuzaba ingirakamaro mu gihugu.

Urubyiruko kandi nirwiyambure ingeso z’urwango, urugomo, ubuhemu, ibitekerezo bibi bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwicanyi. Iyo hari uwiyemeje kuba imbata y’ingeso nk’izi akiri muto, bimuviramo guhusha intego y’ubuzima.

Muri iki gihe cyo kwibuka no gusabira abacu bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro irifuza ko abakristu bafatira urugero ku bantu b’intwari bitangiye abahigwaga mu gihe cya Jenoside kugeza n’aho ndetse bamwe bahasize ubuzima bwabo.

Abo ni Abarinzi b’igihango cy’ubuvandimwe. Bagaragaje ko ubuvandimwe n’umutima w’ubuntu bitaburiramo kabone n’iyo haba mu bihe by’amage. Abo bantu b’intwari rero batumurikire batubere urugero.

Ni byiza kandi ko umuco w’ubwitange ndetse n’umuco w’amahoro wagirwa inyigisho (curriculum) mu mashuri kugira ngo abato babyiruka bakurane indangagaciro z’amahoro, ubunyangamugayo no kwitangira abandi. Ikindi kitureba nk’Abanyarwanda ni ukumva ko twese turi abavandimwe, ko dusangiye byinshi, ko dufitanye isano isumbye ibindi byose biduhuza. Isano y’ubunyarwanda irakomeye cyane. Ni igihango kiduha kurenga ibidutandukanya byose.

Ubu butumwa bwasojwe no kongera gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakristu bose basabwa kuba bugufi y’abafite ibibazo by’ihungabana n’ibindi bibazo by’imibereho.

“Dukomeze dushyigikirane kandi ubukristu nyabwo bukomeze kuturemamo ubuvandimwe nyabwo. Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho”. Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

 

Leave A Comment