• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kibeho ikeneye Miliyari 4.2Frw yo kugura ubutaka buzajyaho imishinga makumyabiri

Abepiskopi Gatolika barangajwe imbere na Antoine Cardinal Kambanda basabye Abakirisitu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga gushyira hamwe amaboko bakubakira Bikira Mariya Nyina wa Jambo urugo rukomeye kandi rwakirana urugwiro abarugana.

Mu ibaruwa y’amapaji ane, inama y’Abepiskopi Gatolika yateruye yibutsa Abakristu umwe mu mishinga ikomeye bavuga ko wasabwe na Bikira Mariya, ubwo yabonekeraga abakobwa batatu bemejwe na Kiliziya, ari bo Anataliya Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango na Mumureke Alphonsine.

Bavuze ko Bikira Mariya yasabye ko bagomba kumwubakira Shapelle ebyiri, inini n’intoya, akaba yaranazitembereje ababonekerwaga mu iyerekwa ryo mu 1982.

Bagize bati “Muri izo shapelle, Bikira Mariya yavuzemo intoya ya metero 30 n’inini ya metero 60.” Icyakora, abasenyeri b’u Rwanda bavuze ko byari ikimenyetso gusa, bitavuze ko izo metero zigomba kubahirizwa, ahubwo bizagenwa n’Abepiskopi bose b’u Rwanda, dore ko bagomba gufatanya uwo mushinga.

Ingoro ya Bikira Mariya bazubaka

Iyo shapelle ya mbere rero, ngo yagombaga kujyamo amashusho y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya yamaze kubakwa, ikaba yaratashywe mu 2003.

Mu gihe bitegura kubaka iya kabiri, Abasenyeri bagarutse ku byo ngo Bikira Mariya yabwiye ababonekewe, ko shapelle isa nk’iyo yaberetse bashobora kutabona ibikoresho biyubatse.

Bagize bati “umubyeyi bikira Mariya yavuze ko atari ngombwa ko bubaka shapelle y’u Rwanda rwose, ndetse ko adakeneye iy’akataraboneka.”

Umushumba wa Diyosezi wa Gikongoro witabye Imana Agusitini Misago, na we ngo yasize avuze ko iyo shapelle izubakwa mu butaka buhari.

Kiriziya irashaka Miliyari 4.2 Frw

Ibaruwa y’Abasenyeri, yavuze ko mu kubaka iyi shapelle, batazasibanganya ibimenyetso by’amateka y’amabonekerwa yemejwe na Kiriziya Gatolika, arimo shapelle ya mbere, ndetse n’uruhimbi abakobwa bahagararagaho babonekerwa.

Hamwe n’iyi shapelle nshya, Abepiskopi Gatolika, bagarutse ku ibaruwa y’Umwepiskopi wa Gikongoro yo mu Kwezi gushize, yakanguriye abakirisitu kwitanga ngo haboneke amafaranga yo guha ingurane ikwiye abaturage n’ibikorwa bigomba kubisa iyi Ngoro ya Bikira Mariya ngo ibone uko yagura ibikorwa byayo.

Bagize bati “Kibeho ya cyera si yo y’ubu, ubutumwa Nyina wa Jambo yatanze bwagiye buhagurutsa benshi, ishusho ya Kibeho igenda irushaho gukura uko imyaka ihita.”

Kibeho rero, ngo ikeneye izindi hegitari cumi n’imwe zizafasha gushyiramo imishinga igera kuri makumyabiri irimo ahakirirwa abagana iyi ngoro, ahatangirwa isakaramentu rya Penetensiya, ahatangirwa ibiganiro n’inyigisho zigenewe abakora ingendo nyobokamana, inzu igenewe abayobora abantu bifuza kumenya Kibeho, isomero, ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze, ahari serivisi z’abashinzwe umutekano, parikingi n’ibindi.

Abasenyeri bavuze ko igenagaciro ryakozwe mu kwezi gushize ryagaragaje ko bakeneye hegitari 11, ibikorwa bizirimo bikaba bizatangwaho ingurane ya Miliyari enye na miliyoni hafi magana atatu. Icyakora, mu mishinga abasenyeri bavuze ntibigeze bakomoza ku mushinga wavuzwe wo kubaka Bazilika nini kuruta izindi ku isi i Kibeho yagombaga gutwara miliyari 70 z’u Rwanda ikarangira mu 2021.

Iyo bazilika yatangiye kuvugwa muri Mutarama 2020, abafite umushinga wayo bakavuga ko izaba ifite imbuga yakira abantu ibihumbi ijana, ndetse n’inzu yayo ikakira abantu ibihumbi icumi. Yari kuba ikuye ku mwanya wa mbere imbuga ya Bazilika ya Saint Pierre i Roma yakira abantu ibihumbi mirongo itandatu.

 

Leave A Comment