Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 nibwo Musenyeri Vincent Barugahare, Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri, uherutse kwitaba Imana tariki 10 Mata 2025 azize uburwayi yasezeweho bwa nyuma ahita anashyingurwa.
Umuhango wo kumuherekeza wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, Ni umuhango witabiriwe n’Abepisikopi 7 baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda barimo Myr Vincent Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr wa Nyundo Anaclet Mwumvaneza, Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Myr wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko Myr Kizito Bahujimihigo, Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Myr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’imbaga y’abapadiri, Abihayimana n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mu nyigisho ye yavuze ko abantu bose baremewe kuzajya mu ijuru.
Ati ” Uwo ni wo mugambi w’Imana kandi ni n’ugushaka kwayo. Imana yacu kandi yaturemye ivuga ko dusabwa kuyitega amatwi ngo itubwire kandi tuyumvire, ibyo nitubikora ntabwo tuzarindagira cyangwa ngo duheranwe n’agahinda”.
“ Uyu munsi umuvandimwe wacu Vincent twaje guherekeza Imana yari yaramudutije aradukundira turamukunda, by’akarusho Imana yamutoyeho kuba umusaserodoti aba umuhuza w’abantu n’Imana, none umurimo we arawurangije, Imana imuhamagaye kugira ngo imuhembe”. Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru”.
Aha nibwo umubiri wa Musenyeri Vincent Barugahare wahabwaga umugisha
Myr Nzakamwita yagarutse ku mateka yajyaga amuranga ndetse ko bagiranye imibanire myiza igihe yari akiri mu buzima.
Ati“ Twajyaga dukina, nkajya kurahura iwabo nawe akaza i wacu ariko njye nkaba naramurutuga, ni nanjye wamufashe akaboko mujyana mu iseminari, amaze kugera ku bupadiri, Paruwasi ya mbere yajemo ni nayo nari ndimo mu 1975 icyo cyari igitangaza, twabanye neza anyubaha nanjye mukunda na nubu agiye nkimushima kandi nkimukunda”.
Batura igitambo cya Mis yo kumusabira
Ababanye nawe yabasigiye urwibutso
Musenyeri Vincent Harolimana ati ‟Ku itariki 6 Mata ubwo twahuraga bwa nyuma, ariko ntabwo nari nzi ko ari ubwa nyuma, twagiranye ikiganiro kirekire mu Bitaro by’Umwami Faisal. Ndetse nk’Umwepisikopi we, ngira n’umwanya wo kumubaza ibyo yumva yifuza, icyo nababwira yanze ko ngenda ntamufashije kwigorora n’Imana mu Isakaramentu ry’imbabazi”.
Arongera ati ‟Ni umuntu w’Imana koko, yabaye umukirisitu mwiza, umusaseridoti ubereye Kiliziya kandi w’Ingirakamaro, w’imfura urangwa no kwicisha bugufi, wubaha, wumvira kandi w’intangarugero, nk’Umwepisikopi we ndi umuhamya w’ibyo”.
Akomeza agira ati ‟Mu kohereza Abapadiri mu butumwa, hari igihe twatekerezaga ku burwayi bwe, tukavuga tuti twamuhitiramo aha n’aha, nkabanza kumubaza. Muzi igisubizo yampaga buri gihe? Yarambwiraga ngo uri Umwepisikopi wanjye, aho uzangenera hose, ubutumwa uzangenera bwose nzabujyamo, aho uzantuma hose nzajyayo. Abasaseridoti bari hano barumva icyo bisobanuye, yari umuntu utuje umuntu w’amahoro, umuntu wo kwizerwa”.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ati ‟Musenyeri Barugahare twarabanye mu Nyakibanda turi abafaratiri mu ishuri rimwe, twarabanye mu busaseridoti, imyitwarire y’umusaseridoti ni ishuri rikomeye ku bakirisitu babanye na Barugahare. Mu nzira ye ya gisaseridoti n’iya gikirisitu yubatse imibereho myiza y’ubusaseridoti, yari umuvandimwe wa twese, yaturwanyeho twese, akaba umuyoboke w’Imana, yari afite urukundo rwa Kiliziya rutavuga cyane ngo rusakuze ariko rukagaragara”.
Arongera ati ‟Adusigiye urwibutso rwiza rw’ukuntu umupadiri yitwara mu bandi, hari abapadiri bakoze ibintu byinshi, ari iby’ubwenge, ari iby’amaboko, ari iby’ubuhanzi, ugasanga rwose barabikora kandi bigashimisha imbaga, bigashimisha igihugu ariko ubuzima bwo kubaho gisaseridoti ugasanga ni ikibazo, Barugahare adusigiye urwibutso rw’umusaseridoti nyawe”.
Antoine Cardinal Kambanda ati ‟Musenyeri Barugahare ndamuvuga nk’umurezi, namumenye bya hafi tubana mu Nyakibanda dufatanya mu butumwa bw’uburezi bw’abasaseridoti, abapadiri dutegurira kuba abasaseridoti. Hari abapadiri benshi bari hano mu Rwanda no mu mahanga barezwe na we mu nzira z’ubusaseridoti”.
Arongera ati ‟Musenyeri Barugahare akaba urugero rw’uko umusaseridoti ayobora imbaga y’Imana, namubonyemo umunyamabanga w’Imana mu bantu, ushinze imizi muri Nyagasani abamubona bakamubonamo ukwizera, adusigiye umurage w’indangagaciro z’umusaseridoti. Aruhukire mu mahoro”.
Musenyeri Barugahare yitabye Imana mu gihe yari mu myiteguro yo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 amaze ari umupadiri, ibirori yari kuzakora muri Kamena 2025, ubwo Kiliziya izaba ihimbaza Yubile y’ubusaseridoti, mu birori biteganyijwe kubera i Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.
Amateka yaranze ubuzima bwe
Musenyeri Barugahare avuka muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Nyarurema, mu Murenge wa Kiyombe muri Nyagatare
Mu bigwi byamuranze nk’uko Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Ruhengeri yabigaragaje mu mwirondoro we, Musenyeri Barugahare ni umwe mu basaseridoti b’u Rwanda bagize amahirwe yo kurambikwaho ibiganza na Papa, ndetse kuri ubu abo ba Papa babiri bakaba ari Abatagatifu.
Ku itariki 24 Werurwe 2014, Papa Francisco yashyize Musenyeri Barugahare mu rwego rw’ibyegera bya Papa ahabwa izina ry’Umwizerwa wa Papa, akaba yari amaze imyaka 26 ari no mu bajyanama bihariye b’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Musenyeri Barugahare Vincent wavutse ku itariki 1 Mutarama 1948, yize amashuri abanza aho avuka mu 1956, ayisumbuye ayiga muri Sominari nto ya Rwesero mu 1962-1969, akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yize Filosofiya na Tewolojiya ahabwa Ubudiyakoni mu 1974 muri Diyosesi ya Nyundo.
Yaherewe Ubupadiri i Roma mu 1975 na Papa Paul Vl, ahitamo intego izamuyobora mu butumwa bwe ya ‟Ngaho ndaje Nyagasani ngo nkore ugushaka kwawe”.
Mu butumwa yakoze, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Janja mu 1975-1976, akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo nka Padiri mukuru kuva 1976-1983, nyuma akomereza ubutumwa muri Seminari nto ya Rwesero aho yamaze umwaka umwe ari umurezi.
Kuva mu 1984 kugeza mu 1993, Musenyeri Barugahare yakomereje amasomo i Roma mu bijyanye n’amahame ya Kiliziya, mu 1993 ahabwa ubutumwa muri Seminari nto ya Nkumba aho yamaze umwaka umwe ari umuyobozi wungirije.
Mu 1994 yahawe inshingano zo kwita ku buzima bwa Roho ku bakirisitu bo mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zaïre, inshingano yamazemo umwaka umwe, naho mu 1995 kugeza mu 1999 aba umurezi w’abaseminari bakuru ba Diyosezi ya Ruhengeri babaga muri Zambiya.
Mu 1999, Musenyeri Barugahare yagizwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwaza, aho yavuye muri 2001 ahabwa inshingano mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho yari umurezi ashinzwe n’ubuzima bwa Roho (Père Spirituel).
Kuva 2002 kugeza 2006, Mgr yakoreye ubutumwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yari umurezi ashinzwe n’ubuzima bwa Roho, muri 2006 agirwa umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba aho yahinduriwe inshingano muri 2010, akomereza ubutumwa muri iyo Seminari ari umurezi anashinzwe Ababikira b’Abavizitantine kugeza muri 2018.
Muri 2018, Musenyeri Barugahare yagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete nk’umupadiri wungirije, aho yamaze umwaka umwe, muri 2019 ajya gukomereza ubutumwa muri Foyer de Charité (Remera-Ruhondo) kugeza muri 2022.
Kuva muri 2022, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Busogo nka Padiri wungirije, ari naho yitabye Imana ku itariki 10 Mata 2025 akorera ubutumwa, apfira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize uburwayi.