Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasobanuye uko bigenda nyuma yo gutabaruka kwa Papa Francis.
Mu kiganiro yagiranye na Pccis TV kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2024 yavuze ko iyo Papa atabarutse haba hari umwe mukuru mu ba Cardinal usigara akomeza guhuza ibikorwa bya Kiliziya iby’ingenzi cyane cyane birimo no gutegura uburyo ashyingurwa.
Cardinal Kambanda avuga ko Papa ashyingurwa muri Vatikani muri Bazilika ya Mutagatifu Petero nkuko bigenda kubamubanjirije gusa iyo hari ubusabe bwe akaba yarabyanditse birasuzumwa hagakurikizwa uko yifuje gushyingurwa n’uburyo bigomba gukorwamo.
Ati “ Iyo rero Papa yitabye Imana habaho guterana kw’aba Cardinal bakajya mu nama y’amatora”.
Mu mategeko ya Kiliziya Papa ntaba agomba kurenza imyaka 80, bisobanuye ko abari munsi y’imyaka 80 aribo batora bakitoramo umu Papa ukurikije uko itegeko ryabigennye bisobanuye ko na Antoine Cardinal Kambanda ari mu batorwamo Papa.
Cardinal Kambanda avuga ko yari amaze guhura na Papa Francis inshuro nyinshi kandi yakundaga Kiliziya za Misiyoni ndetse ko atabarutse yari afite gahunda yo gusura Kiliziya za Misiyoni muri aka karere.
Ati “ Urebye muri rusange yakundaga Kiliziya za Misiyoni, nubwo iwacu nyririzina atari bwahagere ariko yari abifite ku mutima kuko yabanje kugera muri Uganda mu 2016 azanywe by’umwihariko na Kiliziya y’i Bugande ifitanye amateka n’iyo mu Rwanda kuko ziri mu gice kimwe (Region) kandi ivanjiri ikaba yarageze mu Rwanda ariho iturutse”.
Cardinal Kambanda avuga ko icyo gihe Papa yari azanywe no kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 50 ishize abahowe Imana y’i Bugande bagizwe abatagatifu.
Ati “Igihe aza gushimira Imana natwe twagiyeyo n’abakirisitu benshi turamwakira aza no mu baturanyi mu gihugu cya DRC naho tujya kumwakira kuko tugizwe n’akarere (Region) kamwe.
Umwihariko wa Papa ku Rwanda
Cardinal Kambanda avuga ko Papa Francis yari afite umwihariko wo gukunda u Rwanda no kuruzirikana mu masengesho ariko by’umwihariko agasabira abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe no kudaheranwa n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Ati “Ku Rwanda yagiye adushimira kandi adukomeza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abakirisitu kugira ngo tube urumuri n’umunyu rwaho turi nk’uko ivanjiri ibidusaba. Yadusaba kwiyunga n’amateka yacu ndetse no gusenga kugira ngo turusheho gushinga imizi muri Kirisitu kandi dushobore kudaheranwa n’amateka, n’ibintu yagiye agarukaho kenshi kuko ni umuntu wakundaga abari mu kaga kuko yabaga abafite ku mutima”.
Cardinal Kambanda avuga ko nk’Abepisikopi bamushimira inshingano yabahaye mu butumwa barimo kuko uretse abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bepisikopi 9 bari mu butumwa umunani muri bo batowe nawe.
Ati“Turamushimira kuko Abapesikopi turi mu butumwa uretse abagiye mu kiruhuko uko turi 9 umunani niwe waduhaye ubutumwa umwe wenyine niwe wahawe ubutumwa na Papa Benedigito wa XVI.
Ubutumwa bw’Ihumure bwatanzwe na Antoine Cardinal Kambanda ku rupfu rwa Papa Francis yavuze ko nubwo umuntu abanza guca mu rupfu kugira ngo agere ku buzima bw’iteka ari inzira ibabaza ariko bidakwiye kubera Abakirisitu umubabaro udashira.
Ati“Turi mu bihe bya Pasika kandi iduha urumuri rwo kubona urupfu mu bundi buryo nubwo rutubabaza ariko dufite ukwizera ntabwo twiheba ni muri urwo rwego dukomeza kumusabira ngo Nyagasani amwakire kandi nawe imbere y’Imana akomeze kutuvuganira”.